Ubwo Perezida Willima Ruto yavugaga ijambo mu mwiherero w’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu gice cya Kenya Kwanza yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi nta mwanya bazabona muri guverinoma ye.
Ruto yavuze ko yishimiye kumva abatavuga rumwe na we bari bahanganye mu matora biyemeza ko bazatobera guverinoma ye, bityo akaba atazabaha umwanya.
Yagize Ati “Twemeranyije ko tutazashyiraho umuntu n’umwe mu bagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri guverinoma, kubera ko dushaka abatavuga rumwe natwe bakomeye bazakomeza kugenzura ibyo guverinoma ikora”.
Abadepite benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo abatowe ku matike yigenga binjiye muri uyu mwiherero wa Ruto.
William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya yatorewe kuyobora igihugu cya Kenya atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye cyane.
Uyu mugabo yinjiye muri politiki mu 1992, yabaye Perezida wa Gatanu wa Kenya. Ruto wo mu ihuriro Kenya Kwanza yasezeranyije guteza imbere abakene no gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990