Umuhanzi Eddy Kenzo yabanje mu kibuga ku mukino wo gusezera kuri Tony Mawejje 

Eddy Kenzo umuhanzi w’icyamamare muri Africa ndetse akaba n’umukunzi w’umupira w’amaguru ahao rimwe acishamo akanawukina kifatanyije n’inshutiye Tony Mawejje  mu mukino wo kumusezeraho aho yabanje mu kibuga ubwo bahuraga n’ikipe y’abatarengeje imyaka 23, y’igihugu cya Uganda.

Tony Mawejje yateguye umukino ku kibuga cya Masaka akaba ariho yanatangiriye guconga ruhago,akaba yarai kumwe n’abakinnyi bakinanye mu ikipe imwe ubwo bakinaga imikino y’igikombe cy’Afurika cya 2017.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Tony Mawejje yatangaje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, gusa avuga ko azategura imikino ibiri yo kumusezera harimo n’uzabera ku ivuko.

Yagize ati:”Yego bidasubirwaho mpagaritse gukina umupira w’amaguru bya kinyamwuga”.

Akomeza agira ati: “Gukina umupira w’amaguru nicyo kintu nakunze gukora mu buzima bwanjye, kandi ndishimye cyane kubera urugendo nagize. Nicyo gihe ngo mve mu kibuga njye gutanga umusanzu mu bindi bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.”

Ati” mwarakoze cyane kubana nanjye, ubu inkweto ndazimanitse ngiye kujya mu bindi”.

Umukino wa mbere wo kumusezera wabereye i Kampala aho ikipe ya Tony Mawejje yahuye n’abakinnyi bakinira Uganda Cranes.

Kuba yari gusoza guconga ruhago atagiye gusezera ku ivko byari kuba ari ikosa niyo mpamvu umuvandimwe Eddy Kenzo nawe ukomoka mu gace ka Masaka yamaufashije gusezera kubo batabanye akondo nubwo bayarangiye ikipe y’igihugu ya Uganda itsinze ikipe ya Tony Mawejje ibitego 2 -1.

Umukinnyi  Emmanuel Okwi wahoze akinira Kiyovu Sports nawe yari mu bakinnyi bagaragaye muri iyi mikino ku ruhande rw’ikipe ya Tony Mawejje, nk’umwe mu bakinnyi babanye mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu 2017.

Tony Mawejje afite amateka atari make kuko ufatwa nka nimero 6 ikomeye Uganda.yakiniye ikipe y’igihugu imikino 83 ayitsindira ibitego 8, mu gihe kigera ku myaka 15 yayimazemo. Tony Mawejje kandi muri Uganda yakiniye amakipe arimo Masaka LC, KCCA, URA FC, na Police FC yakiniye inshuro 2 zitandukanye. Mu mahanga Tony yakinnye mu bihugu birimo Afurika Y’Epfo, Iceland, Norway, Kuwait no mu bihugu by’abarabu.

Tony Mawejje kandi yatwaye  igikombe cya CECAFA yegukanye ari kumwe na Police FC mu 2006, igikombe cya shampiyona ari kumwe na URA FC, ibikombe bitandukanye bya CECAFA yatwaye ari kumwe na Uganda, ndetse anafasha ikipe y’igihugu ya Uganda kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika mu 2017 na 2019.

Tony Mawejje asezera ku bakunzi be

Eddy Kenzo yafashe ijambo avuga ku bigwi bya mugenzi we.

Abafana bari baje kwihera ijisho.

Imihande yari yujwe ibyapa bigaragaza isezera ryuyu munyabigwi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *