Dore Ibyo ukwiye kwirinda gukora nyuma yo kurya

Ibyo urya bigira akamaro gakomeye ku buzima bwawe muri rusange, kuko nibyo bifasha umubiri gukomeza gukora no kugutunga. Niyo mpamvu hari ibintu ugomba kwirinda gukora nyuma yo kurya, kugira ngo bitabangamira umubiri.

Ibyo ukora nyuma yo kurya, bigira uruhare mu kwinjiza intungamubiri umubiri ukoresha. Niyo mpamvu ari ngombwa kumenya ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya, mu rwego rwo kwirinda ibyakubuza kugira ubuzima bwiza. Ngibi ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya, nk’uko byatangajwe n’urubuga Medsite:

1. Irinde koga nyuma yo kurya

Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n’amaraso aba atembera mu bice
by’urwungano ngogozi. Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by’inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.Ugomba gutegereza byibuze iminota 30 nyuma yo kurya, ukabona koga.

2. Irinde kunywa icyayi gishyushye

Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia).

3. Gukora siporo

Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry’ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngororamubiri, kabone n’aho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze sport ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw’aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.
Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

4. Kuryama ukimara kurya

Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cg se no gusinzira nabi. Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

5. Kwirinda kunywa amazi akonje

Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cyangwa se icagagurwa ry’ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n’uturemangingo dutandukanye. Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y’akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

6. Kunywa itabi

Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n’umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya, bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *