Ubusanzwe kugira inshuti ni byiza ndetse binatuma hari byinshi umuntu ageraho kubera inshuti yagiye yunguka mu buzima,gusa nanone ushobora kugira inshuti mbi bigatuma imibereho yawe itagenda neza aho umunyarwanda yaciye umugani ngo nyereka uwo mugendana nkubwire uwo uriwe. Ubucuti bushobora kuzamura imibereho yawe mubijyanye na mafaranga ndetse n’imitekerereze.
Abo muziranye
Urashobora kugira inshuti zisa n’izimenyerewe ukomeza guhura nazo gusa kuko mukorana,mwigana,muturanye,musengera hamwe ku kazi cyangwa ikindi kintu gihuza abantu cyo guharanira inyungu.Hanze y’ibyo, birashoboka ko mutavugana amagambo menshi kubera ko muba mufite ikibahuza
Inshuti rusange.
ubu ni ubwoko bw’ inshuti zisabana zigamije kurushaho kwinezeza kandi ni byiza rwose kwinezeza.gusa aba si inshuti nyancuti, urugero nkabo muhura gusa mugiye gusangira inzoga ni bindi,abo muhura mugiye kwidagadura, urugero nko kubyina, gukina umupira ni bindi.
Inshuti magara.
Inshuti magara zo zihora zijya inama,aba ni abantu ushobora gusangiza inkuru y’ubuzima bwawe kandi ntacyo ubakinga.Izi ncuti zikuba hafi mu buzima bwa buri munsi. izi ncuti akenshi mushobora kugirana ibihe byiza ndetse mukarambana.
Inshuti z’ikitegererezo.
Izi n’inshuti ushobora kugisha inama kuberako hari byinshi uba ubona wabigiraho.Uyu muntu akenshi ntu mufata nki nshuti yawe uba umwirengagiza kubera ko burigihe akwereka inzira ukwiye kugenderamo. Ashobora kuba umubyeyi wawe, umuvandimwe cyangwa undi muntu.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990