Teta Sandra nyuma yo kuva ibuzimu akaza ibuntu aryohewe n’ubuzima bw’i Kigali.

Sandra Teta nyuma yo kuva mu gihugu cya Uganda aho atarameranye neza n’umugabo we Weasel ,agiye kongera kugaragara mu birori biteganyijwe kubera ahitwa Century Park i Nyarutarama ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022.

Teta Sandra azaba ari umushyitsi mukuru wakira abandi bazaba basohokeye muri iyi hoteli.

Amakuru dukesha Igihe Teta Sandra yavuze ko ubuyobozi bwa Century Park hotel bwamwegereye baganira uko bakorana mu birori byo ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, nyuma yo guhuza ibiganiro bemeranya gukorana.

Ku bwa Sandra Teta avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba agiye kongera gutaramana n’inshuti ze ndetse n’abakunda ibintu bye.

Ati “Ni ishimwe kuri njye kuba mbashije kuba ngiye kongera guhurira n’inshuti zanjye mu birori nyuma y’imyaka myinshi ntagaragara muri Kigali, twizere ko bazaza tukaganira tukishimana.”

Teta Sandra yaherukaga gutegura ibirori muri Kigali ku wa 1 Ukwakira 2016, iki gihe akaba yari yatumiye Urban Boys mu birori yise ‘All red party’ byabereye muri Ubumwe Grande Hotel.

Mu 2018 Teta Sandra yaje kwimukira muri Uganda aho yakomeje n’ubundi akazi ke ko gutegura ibirori yatangiye akorera ahitwa ‘Hideout Lounge’ gaherereye i Kampala.

Aha ni naho yatangiye gukundanira na Weasel babyaranye abana babiri, ndetse mu minsi ishize uyu mukobwa akaba yaratashye mu Rwanda.

Ugutaha kwa Teta Sandra kwavuzweho cyane mu itangazamakuru, icyakora mu kiganiro twagiranye yavuze ko nta byinshi afite cyo kubivugaho.

Ati “Igihe nikigera wenda nzagira ibyo navuga, gusa ndi mu Rwanda kuko ari iwacu kandi ndahishimiye. Ndi kuhagirira ibihe byiza kandi ndanyuzwe.”

Uyu mukobwa avuga ko ibyo gusubira i Kampala kuhakorera nabyo byava mu gushaka kwe.

Ati “Ndamutse mbonye icyo njya gukorayo wenda nagenda, kimwe n’uko hano mpari atari ho nari ndi mu minsi ishize. Hano ni mu rugo ariko na hariya mpafite umuryango kandi mpafata nko mu rugo.”

Icyakora ku rundi ruhande Teta Sandra yavuze ko atiteguye kugira byinshi avuga ku muryango we, ahamya ko uko iminsi yicuma hari byinshi bizagenda bisobanuka.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *