Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum) rwatangije ku mugaragaro gahunda yo kurwanya Malaria mu bigo by’amashuri, izafasha mu guha abarimu ubumenyi ku buryo bazajya bavura abanyeshuri iyi ndwara.
Ni gahunda izagirwamo uruhare n’abo muri ibyo bigo barimo abanyeshuri, abarimu ndetse n’izindi nzego nkuru z’uburezi zifatanyije n’iz’ubuzima, Imiryango itari iya Leta n’abandi.
Bizakorwa ku buryo abarimu ubwabo bazajya bahugurwa ku bijyanye no kwita no kuvura uwanduye Malaria bidasabye abandi bajyanama b’ubuzima. Iyi gahunda yitezwe kuzagabanya umubare w’abandura n’abazahazwa na Malaria mu mashuri.
Umuhango wo gutangiza iyi gahunda wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022, witabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Icy’Uburezi bw’Ibanze (REB) n’Imiryango itari iya Leta.
Malaria muri ibi bihe iteje inkeke ku rwego rw’Isi, aho miliyoni 240 bayirwaye igahitana abagera ku bihumbi 600 mu mwaka ushize. Muri abo abana bibasiwe na yo bari hagati y’imyaka itanu na 14 aho yahitanye 70000 kugeza ku 110000.
Mu Rwanda naho iyi ndwara iracyahari ndetse iracyahitana n’abantu kuko imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022 harwaye abantu 998.874 igahitana 71.
Kuva muri Nyakanga kandi kugeza ubu hamaze kwandura abantu 998,874. Byagaragaye ko mu byiciro biri mu byugarijwe cyane harimo abanyeshuri, abarobyi, impfungwa n’ibindi.
Nko mu bushakashatsi Umuryango Universal Health in Education wakoreye mu bigo by’amashuri 15 byo mu Karere ka Kayonza ku banyeshuri 63274, hasanzwe 39874 bafite umuriro mu gihe 19431 bagaragaweho ubwandu muri 38502 bari bapimwe.
Ibi byatumye hatekerezwa uburyo muri ibyo bigo hashyirwaho gahunda, abarimu ndetse n’abanyeshuri bagahugurwa ku bijyanye n’iyi ndwara bakajya banavura bagenzi babo nk’uko abajyanama b’ubuzima babigenza.
Uhagarariye Universal Health in Education mu buryo bw’amategeko Habimana Hassan yavuze ko mu buryo bwo kurengera abanyeshuri no kudatakaza igihe bashakiye abarimu amahugurwa kugira ngo bajye bavura abanyeshuri ariko bikorewe mu bigo imbere.
Ati “Twatangiye mu 2018, aho umufatanyabikorwa Partners in Health yadufashije mu kwishyura abajyanama b’ubuzima bahuguye abarimu. Aho dutangiriye kubikora Malaria yaragabanutse.”
Yavuze ko bamaze kubona ibyangombwa bateganya kwagura iyi gahunda igasakara mu gihugu hose.
Abanyeshuri bahuguwe babona ko iki gikorwa cyazanye impinduka mu gutsinsura Malaria.
Niyonasenze Joel wo muri G.S Nyagasambu yavuze ko “amahugurwa yatumye tumenya uko Malaria yirindwa binyuze mu matsinda twakoze ndetse tukajya no kwigisha ababyeyi bacu.”
Abibona kimwe n’umurezi we, Musabyeyezu Christine wo muri G.S Kabarondo B wemeza ko Malaria yagabanutse mu bigo by’amashuri byabo kuko bahuguwe ndetse batanga umusanzu wabo mu kuyihashya.
Ati “Iyo umwana agize umuriro duhita dukorana n’umwarimu uri kuri gahunda mu kuvura abanyeshuri, akamupima yamusangamo Malaria akamuha imiti byaba ngombwa akajya mu rugo ariko yavuwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum, Kabanyana Nooliet yavuze ko iki gikorwa kizakomeza no mu bindi bice by’igihugu hagamijwe kurwanya iyi ndwara ariko abarimu n’abanyeshuri babigizemo uruhare.
Yavuze ko impamvu bibanze ku banyeshuri ari uko uru rugaga rwihaye gahunda yo kwita ku byiciro byihariye bizahazwa na Malaria rero ko n’ibigo by’amashuri bibarizwamo.
U Rwanda rwihaye gahunda y’uko kuva muri 2019 kugeza 2024 byibuze ruzaba rwaragabanije 50% bya Malaria yari ihari muri icyo gihe cy’imyaka itanu.
Imibare ya RBC yerekana ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu kurwanya Maralia y’igikatu kuko mu 2018/2019 hagaragaye abayifite 7054, mu 2019/2020 bagera ku 4354 mu 2020/2021 bagera ku 2592 ubu mu 2021/2022 abagaragaye ni 1833.
Ibi ni nabyo byitezwe kuri aba barimu bahuguwe bazanahugurwa mu gihe gahunda yakwira mu gihugu hose nk’uko Habanabakize Epaphrodite ushinzwe kurwanya malaria muri RBC abihamya.
Ati “Murabizi nk’uko babivuze 31% by’Abanyarwanda baba bari ku ishuri. Iyo utangiyeyo ubutumwa ukabarinda basubira iwabo bakigisha n’imiryango yabo. Turashaka gufata ririya tsinda na ryo rikaba ababishyira mu bikorwa bandi maze twese tukarwanya Malaria.”
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Dr Niyizamwiyitira Christine yavuze ko “kuba ibi bikorwa byatangiye mu mashuri ari umwanya mwiza kugira ngo bafatanije n’izindi nzego iyi gahunda izakwirakwizwe mu gihugu hose.”
Rwanda NGOs Forum yatangiye gahunda yo kurwanya Malaria mu bigo by’amashuri
Src:Igihe
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990