Mu gihugu cya Uganda miri iyi minsi cy’ugarijwe n’icyorezo cya Ebola aho kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri iki gihugu hamaze gutahurwa abantu batandatu bafite icyorezo cya Ebola, kuva cyakongera kuhagaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Nkuko inzego z’ubizima zibitangaza,zivuga ko Aba bantu batanu bashya basanzwemo Ebola bagaragaye mu Karere ka Mubende, ahagaragaye umurwayi wa mbere wari ufite imyaka 24 ndetse bikaza kurangira iki cyorezo kimuhitanye. Undi murwayi umwe yagaragaye mu karere gahana imbibi n’aka yabanje kugaragaramo.
Hari abantu 7 baherutse gupfa aha Minisiteri y’ubuzima muri Uganda ikaba yatangije iperereza rigamije kureba niba impfu zaba bantu barindwi haraho bahuriye n’iyi ndwara ya Ebola.
Abantu bagera kuri 40 nibo bamaze gushyirwa mu kato aba bakaba bafite aho bahuriye nabarwayi ba Ebola.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990