Russia:Umuntu witwaje intwaro yishe abantu 13

Mu mujyi wa Izhevsk, uri mu Burengerazuba bw’u Burusiya. umugabo wari wambaye imyenda iriho ibirango by’Aba-Nazi yishe arashe abana barindwi ubwo yari abasanze ku ishuri

Uyu mugabo  yishe abantu 13 barimo abo banyeshuri barindwi. Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko mu bapfuye harimo n’uwari ushinzwe kurinda iryo shuri.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’inzego z’umutekano rivuga ko abantu 21 barimo abana 14 aribo bamaze kumenyekana ko bakomeretse.

Nyuma yo kurasa abo bantu, uwabarashe wari wambeye umupira n’ingofero biriho ibirango by’aba-Nazi, yahise yiyahura.

Isanganya nkiyi  yaherukaga muri Gicurasi 2021, ubwo undi muntu witwaje intwaro yicaga abana barindwi ku ishuri rya Kazan, muri Repubulika ya Tatarstan igengwa n’u Burusiya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *