Umukinnyi wa Film Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati, wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, agizwe umwere n’Urukiko, rutegeka ko afungurwa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, ku isaha zishyira saa cyenda n’imino miro ingo ine (15:40′), intego y’Urukiko yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha.
Umucamanza wagarutse ku byaburanyweho mu rubanza rwo mu mizi rwabaye 13 Nzeri 2022 aho Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa 1/4 cy’ikinyejana (imyaka 25).
Jean Bosco Uwihoreye yari akurikiranyweho icyaha cyo kunywesha umwana inzoga ndetse n’icyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Ifishi yakingiriweho ari na yo yabaye ikimenyetso cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, yanditseho ko umukobwa wasambanyijwe na Uwihoreye (Ndimbati) yavutse tariki 04 Kamena 2002 mu gihe ku irangamuntu handitseho ko yavutse tariki ya 01 Mutarama 2002.
Umucamanza kandi yavuze ko itariki ivugwa ko uregwa yasambaniyeho n’umukobwa yateye inda [Kabahizi Fridaus] ishidikanywaho kuko uregwa yagaragaje ko baryamanye tariki 02 Mutarama 2020 mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko ari ku ya 24 Ukuboza.
Ku cyaha cyo cyo kunywesha umwana inzoga, Urukiko rwavuze ko nta cyemezo cyatanzwe na muganga, kigaragaza ko uriya mukobwa koko yasindishijwe bityo ko ntaho rwahera ruhamya icyaha uregwa.
Umucamanza yahise yanzura ko uregwa ahita arekurwa kuko nta cyaha na kimwe kimuhama mu byo yari akurikiranyweho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro warwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ruvuga ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bishidikanywaho kuko harimo kwivuguruza.
Mu iburanisha ryo mu mizi, Ndimbati ubwo yahabwaga umwanya ngo yisobanure, yongeye kuvuga ko yagambaniwe, mu rwego rwo gushaka indonke kuko hari abantu bagiye mu matwi Kabahizi bakamushuka ngo amwake Miliyoni 5 Frw.
Yongeye kugaruka kandi ku munyamakuru wakoresheje ikiganiro Kabahizi, akaza kumuhamagara amusaba miliyoni 2 Frw ndetse akamubwira ko natazimuha, amushyira hanze.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu