Kera kabaye Wema Sepetu yerekanye umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko.(Amafoto)

Nyuma y’iminsi myisnhi Wema Sepetu atavugwa mu rukundo,ku isabukuru ye y’amavuko yashize aramwerekana ndetse garagaza ko aryohewe n’umunyenga w’urukundo barimo.

Kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2022 nibwo umukinnyi wa Film ndetse wagacishijeho mu rukundo n’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz yerekanye umukunzi we ‘Whozu’ ubwo yinjiraga ahantu mu nzu maze asangamo abantu bahise bavugira rimwe bati “Surprise” ari na ko bahise bamuririmbira bati “isabukuru nziza”.

Muri ibi birori wema Sepetu wabaonaga ko yishimye bikomeye kuko buri kanya yabaga ari gusomana n’umukunzi we.

Wema sepetu yasimbukiye kuri Istagram maze avuga kubamuciye intege mu rukundo.

yagize ati:“Reka abo bafite ishyari barigumane. Gukundwa ni byiza, gusa abatari mu rukundo cyangwa ngo bakundwe ntabwo bakubwira ibyo byiyumviro.”

Yakomeje avuga ko kuva yakundana n’uyu muhanzi yabonye amahoro yaherukaga mu myaka myinshi ishize.

Ati “Mukunzi, wampaye amahoro ntigeze mbona mu gihe kinini gishize. Uri ibyishimo byanjye, wahinduye ubuzima bwanjye birenze uko nabitekerezaga.”

Yongeye ho  ko na we atazi uko byagenze ngo asange yakundanye n’uyu muhanzi kuko bari inshuti zisanzwe.

Ati “Kuva nakumenya nk’inshuti kugeza n’uyu mwanya nkwita ‘umwana wanjye’, sinzi uko twageze aha, gusa icyo navuga ni uko nibona mu bagore bishimye cyane ku Isi. Warakoze kunkunda no kuba uhari ku bwanjye, Imana ikomeze kukundindira.”

Ibi bije nyuma yuko Wema yari yatangaje ko ari mu rukundo nubwo atari yavuze umuntu bari kumwe mu rukundo,abenshi ariko bahamyagako ari ‘Whozu’nubwo we yabihakanaga.

Icyo gihe yagize ati “Whozu ni nk’umuvandimwe kuri njye. Turi inshuti igihe kinini gishize. Namufashaga kukemura ibibazo biri mu rugo rwe. Numvise abanshinja guteretana na we, ariko sinzarekera kuba inshuti ye, ni umuntu mwiza, ni isnhuti nziza n’umuziki we ndawushyigikira.”

Wema Sepetu yabaye Nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka wa 2006 ndetse yahagarariye igihugu cye mu marushanwa ya nyampinga w’isi yabereye muri Polonye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *