Kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bwa Uganda bwabujije abakozi bashinzwe kurinda gereza gukoresha telefone zabo zigendanwa mu gihe cy’Igikombe cy’Isi, Baburirwa ko bashobora kurangarira mubibera mu mikino yiki gikombe abagororwa bagatoroka.
Komiseri mukuru wa magereza, Frank Mayanja Baine, mu magambo ye yagize ati: “Itangira ry’amarushanwa y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru ku ya 20 Ugushyingo 2022 n’ibyishimo byayo bishobora gutuma imfungwa zitoroka.”
Iri tangazo nk’uko tubikesha Africanews ryongeyeho riti: “Abakozi ntibagomba kujya ku kazi bafite terefone kuko zirangaza kandi zikabangamira urwego rwo kuba maso”.
Ibi byatangajwe mu gihe gutoroka gereza bikunze kuba inshuro nyinshi muri Uganda.
Muri Nzeri 2007, imfungwa zirenga 200 zatorotse gereza irinzwe cyane mu karere ka Karamoja mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.
Mu 2006, abagororwa 500 na bo batorotse gereza yo muri Arua, mu karere ka Nili y’uburengerazuba (mu majyaruguru y’uburengerazuba).
Uganda ikaba ifite abagororwa barenga 6.000 muri gereza zayo, nk’uko bigaragara mu nyandiko za leta.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.