Ubushakashatsi bwakozwe na Odoxa bagatangazwa naKeneo na RTL,ku itsinda ry’Abafaransa,benshi batoye ko umukinnyi wo hagati wa Chelsea N’Golo Kanté ariwe ukwiye Ballon d’or kurusha bagenzi be nka Karim Benzema na Kylian Mbappé.
Ngolo Kante i w’imyaka 30, yegukanye igikombe cya Champions League hamwe na Chelsea mu mwaka w’imikino ushize,niwe watowe cyane n’abafaransa benshi bakunda ruhago ko ariwe ukwiriye guhabwa Ballon d’Or.
Kugeza ubu ku rutonde rw’abakinnyi 30 batoranijwe kugira ngo bazakurwemo utwara igikombe cy’umukinnyi wegukana Ballon d’Or,Kante ari hamwe na Karim Benzema na Kylian Mbappé,nabo bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize.
Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa Caen yatowe na benshi yigaranzura bagenzi be bakinanamu ikipe y’Ubufaransa, kuko abakunzi b’umupira w’amaguru bamutoye ku majwi 61%.
Ngolo kante uhabwa amahirwe nabafaransa nk’umukinnyi wabo watwara Ballon d’Or
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube