Mu gihe i Kigali hagiye kubera Inama ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), bamwe mu bayobozi b’uru rwego barimo Gelson Fernandes ushinzwe amashyirahamwe ya ruhago muri Afurika, basuye hoteli ya FERWAFA yuzuye itwaye miliyoni 4,7$.
Iyi hoteli y’inyenyeri enye yazamuwe i Remera kuva muri Kanama 2015, yagombaga kuba igizwe n’ibyumba bigera kuri 88, ikarangira kubakwa mu mpera za 2016 itwaye miliyoni 4$.
Gusa, nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye, hubatswe igice cyayo kimwe kigizwe n’ibyumba 42, ibyumba bibiri binini byo kuriramo, ibyumba bitandukanye bizifashishwa nk’ibilo n’ibindi byumba bibiri binini by’inama.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo imirimo yo kubaka iki gice cy’umushinga wose cyashyizweho akadomo mu gihe cyari cyasubukuwe muri Kamena 2021.
Umuyobozi ushinzwe amashyirahamwe agize FIFA muri Afurika, Gelson Fernandes, witabiriye Inama yayo ya 73 izabera i Kigali muri iki cyumweru, ni umwe mu basuye iyi hoteli ya FERWAFA ku wa Mbere, tariki ya 13 Werurwe, nyuma yo kwakira n’ubuyobozi bw’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ndayisenga Davis uyobora Ishami rya FIFA rikorera i Kigali, yavuze ko bishimiye kugira uruhare mu gushyigikira FERWAFA muri uyu mushinga wo kubaka hoteli yayo.
Ati “Ni isoko y’ishema twifitiye nk’Ishami ryo ku rwego rw’Akarere rikorera i Kigali kuba twarashyigikiye FERWAFA mu kubaka iyi nyubako y’agatangaza kuko izabafasha iri Shyirahamwe mu mishinga itandukanye y’ahazaza.”
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko iyi hoteli izajya icumbikira amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, bityo bikazagabanya amafaranga yatangwaga ku myiherero itandukanye yitabirwa n’abakinnyi.
Ati “Amakipe mato n’amakuru, abagabo n’abagore, bose bazajya bacumbukirwa hano mu gihe bari mu mwiherero. Natwe hari icyo bizatwinjiriza. Kugira ibibazo mu ngengo y’imari byagiye bituma hari gahunda z’iterambere tudakora kubera ko tutari dufite amikoro atuma ducumbikira buri umwe. Iki gikorwaremezo gishya kigiye kudufasha cyane.”
Iyi hoteli ya FERWAFA yubatswe ku nkunga ya FIFA n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF) binyuze muri gahunda ya FIFA Forward 1.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.