Abaherwe bakomeye cyane mu Burusiya mu minsi mike ishize bamaze guhomba miliyari $80, kubera intambara igihugu cyabo cyashoje muri Ukraine mu cyumweru gishize

Iki gihombo ahanini kiri guturuka ku bihano bitandukanye u Burusiya bumaze iminsi bufatirwa byiganjemo iby’ubukungu.

Icyegeranyo cya Bloomberg Billionaires Index, cyagaragaje ko abaherwe 20 ba mbere mu Burusiya, nibura kimwe cya gatatu cy’ubukungu bwabo cyahombye mu cyumweru gishize.

Ibyashegeshe cyane ubukungu bw’abo baherwe harimo ibihano bikomeye byafatiwe inkoramutima za Perezida Vladimir Putin, igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Burusiya (Rouble) ndetse n’ibindi bihano by’ubukungu.

Zimwe mu nzobere zo mu Burusiya zagaragaje impungnge z’uko ingaruka z’ibihano zizarushaho kwiyongera uko iminsi ishira mu gihe igihugu cyabo cyaba gikomeje kurwana muri Ukraine.

Alisher Usmanov, umwe mu baherwe mu Burusiya uri mu baherutse guhabwa ibihano n’u Burayi, abarirwa umutungo wa miliyari 19,5 z’amadolari nyamara nyuma y’ibihano yahawe, ngo umutungo we wahise ugabanukaho miliyari 1,7 y’amadolari.

Vladimir Potanin ni undi muherwe Bloomberg ivuga ko nubwo atarahanwa, kimwe cya kane cy’ubukungu bwe cyahombye mu minsi ishize.

Nka Gennady Timchenko uyobora ikigo Volga Group, ubukungu bwe bwavuye kuri miliyari 22 z’amadolari bugera kuri miliyari 11 z’amadolari mu gihe Leonid Mikhelson uyobora ikigo cya Gaz cya Novatek, ubukungu bwe bwahombye miliyari 10,5 z’amadolari agasigarana miliyari 22 z’amadolari.

Alexei Mordashov, umuherwe uri mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro wahanwe n’u Burayi, ubukungu bwe bwahombye miliyari 5,6 z’amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *