Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa 17h00’ z’i Kigali mu Rwanda bikaba saa 18h00’ zo mu Misiri, urabera kuri ’30 Juin Stadium’.
Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije 0-0 ni mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isabwa gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego.
Abakinnyi APR FC yahagurukanye mu Rwanda bose bameze neza uretse Nshimirimana Ismail Pitchou kubera imvune yakuye mu Rwanda.
Urebye nta mpinduka nyinshi uyu mutoza ashobora gukora kuri uyu mukino uretse Victor Mbaoma ushobora kwicara hakabanzamo Nshuti Innocent.
Abakinnyi APR FC ishobora kubanzamo kuri uyu mukino
Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Nshiyimiyimana Yunusu, Salomon Bindjeme Charles Banga, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca, Ruboneka Boasco na Nshuti Innocent