Abakinnyi 20 nibo AS Kigali yahagurukanye,ku mukino wa ASAS Djibouti- Telecom FC,yagezeyo yakirwa n’abanyarwanda.

Ikipe ya AS Kigali yageze mu gihugu cya Djibouti  aho igiye gukina umukino wa wa CAF Confederation Cup izahuramo na ASAS Djibouti- Telecom FC akaba ari umukino wayo wambere ubanza.

Kuri uyu wa kane tariki 08 Nzeri 2022 nibwo iyi kipe yahagarutse yerekeza muri Djibouti,uyu mukino ikaba izawukina tariki 10 Nzeri 2022,ikipe ya AS Kigali akaba ariyo ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup .

Mu bakinnyi 20 AS Kigali yahagurukanye ntiharimo umunya-Cameroun Man Ykre ndetse na myugariro Dusingizimana Gilbert bakuye muri Kiyovu Sports, bakaba basizwe kubera uburwayi gusa bahise basimburwa na Akayezu Jean Bosco na Kayitaba Jean Bosco.

Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali yajyanye muri Djibouti

Ntwari Fiacre
Otinda Odhiambo
Akayezu Jean Bosco
Rugirayabo Hassan
Bishira Latif
Kwitonda Ally
Ahoyikuye Jean Paul
Kalisa Rachid
Niyonzima Olivier Sefu
Niyonzima Haruna
Lawrence Auchieng Juma
Tuyisenge Jacques
Shabani Hussein
Sali Boubacar
Nyarugabo Moise
Rukundo Denis
Rucogoza Eriassa
Mugheni Kakule Fabrice
Kayitaba Jean Bosco
Ndikumana Landry

Abanyarwanda batuye muri Djibouti bakiriye AS KigaliAS Kigali yakiriwe n’abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *