Ubwo ikipe ya RDC yerekezaga muri Algerie kwishyura umukino w’igikombe cy’Afurika cyabatarengeje imyaka 23 yahuye nuruva gusenya Imana ikinga akaboboko aho barkotse impanuka y’indege.
Iri sanganaya ryabaye ubwo iyi kipe yafashe rutemikirere ariko hakaza kubaho ikibazo cyuko ikirahure abapilote bifashisha batwara indege ‘Tableau De Bord’, kimeneka bahagurutse.
Nta kundi abapiloti bari kubigenza uretse kwirwanaho aho bahise bakata indenge bayigarura ku kibuga mpuzamahanga cya Kinshasa abayirimo bose bahageze ntakibazo kibayeho.
Ikipe ya RDC yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili saa tanu za nijoro, itegereza indege bagomba guhagurukana nayo yihariye ya Air Kasai. Urugendo rwari rurimo abakinnyi ndetse n’abandi bose bari baherekeje ikipe.
Bamaze kubona ibibaye basabye basabye CAF ko yakwigiza umukino inyuma kugirango bashake uko bongera gufata urugendo ariko ntabwo bahise bahabwa igisubizo.
Umukino ubanza ikipe ya Congo yatsinze Algeria ibitego 4-1, mu mukino wabereye i Kinshasa muri Congo.
Ibi bishobora gutuma RDC iterwa mpaga mu gihe CAF itabaha igisubizo cyiza bigatuma isezerewa kandi bigaragara ko yarifite amahirwe yo gukomeza.