Ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka bityo rero abantu bahembwa ku kwezi umushahara wabo nawo hari aho uri kongerwa gusa abasanzwe bakora umwuga w’uburaya nabo ntubasigaye inyuma kuko batangiye kuzamura ibiciro ku bagabo bifuza kuryamana nabo
Abakora umwuga bo mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Ngozi na Kayanza bavuga ko igiciro ntarengwa bishyurwa n’abagabo babasambanya, kigomba kuba kiri hejuru y’amafaranga ibihumbi bitanu by’amarundi.
Izi ndaya zivuga ko nta mugabo ubasambanya ushobora kubishyura amafaranga ari munsi y’ibihumbi 5000 by’amarundi ngo bayemere, bitewe n’uko ibiciro ku isoko byazamutse.