Aya ni amwe mu makuru yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya kuri uyu wa Gatanu nk’uko tubikesha urubuga RT rwo mu Burusiya.
Umuyobozi Wungirije w’ingabo z’u Burusiya, Col. Gen. Sergey Rudskov, yavuze ko abakozi b’igisirikare 1351 bamaze gupfa kugeza ubu n’aho abandi 3815 bakaba barakomeretse.
Ubuyobozi bw’ingabo ntacyo bwavuze ku bijyanye n’abasirikare bapfuye cyangwa bafashwe bugwate muri iyi ntambara ku ruhande rw’u Burusiya.
Icyakora igisirikare cy’u Burusiya kuvuga ko Ukraine imaze gutakaza abasirikare bakabakaba ibihumbi 14 n’abandi ibihumbi 16 bakomeretse.
Uretse abantu Ukraine yatakaje mu gisirikare, aya makuru akomeza avuga ko hari n’ibikoresho byangiritse bigera ku 1600 birimo za blindé n’izindi modoka za gisirikare.
Nibwo bimeze bityo ariko imibare itangwa n’igisirikare cy’u Burusiya itandukanye cyane n’iy’uruhande rwa Ukraine.
Ukraine iherutse kuvuga ko ingabo z’u Burusiya zigera ku bihumbi 16 zatakaje ubuzima ndetse ibikoresho bya gisirikare byo ku rwego rwo hejuru bibarirwa mu magana bikaba byarangiritse.
Ukraine ariko yaryumyeho ku byerekeye abasirikare bayo baguye ku rugamba.
Imibare iheruka yatangajwe na Perezida Volodymyr Zelensky muri Werurwe hagati aho yavugaga ko abasirikare 1300 ari bo bapfuye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube