Abakunzi bu muhanzi 2Pac bashyizwe igorora,Kigali hagiye gutahwa ingoro y’amateka yamushyiriweho

Abakunzi ba  Hip Hop buri mwaka tariki 16 Kamena bizihiza umunsi mukuru umuraperi  2Pac yaboneyeho uzuba ,muri uyu mwaka iki gikorwa cyahujwe no gutaha ingoro yamwubakiwe mu Mujyi wa Kigali.

Abakunzi ba muzika byumwiharika abihebeye injyana ya Hip Hop buri mwaka tariki 16 Kamena bizihiza umunsi mukuru wavutseho umuraperi rurangiranwa 2Pac, muri uyu mwaka iki gikorwa cyahujwe no gutaha ingoro yamwubakiwe mu Mujyi wa Kigali.

Ntakirutimana Diogène umenyerewe ku izina rya Caguwa wo mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, niwe wujuje iyi ngoro y’amateka y’umuraperi w’Umunyamerika, 2Pac, ikaba izatahwa ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Kamena 2022.

Uyu mukunzi wa 2Pac udasanzwe avuga ko amaze imyaka 14 yubaka iyi ngoro. Mu 2008 nibwo yaguze ikibanza cya miliyoni 7Frw mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro nyuma atangira kujya agura ibiti abiteramo kugeza ubwo atangiye kubaka iyi ngoro.

Diogène avuga ko imirimo yose yo gukora yo kubaka iyi ngoro irangiye imaze gutwara arenga miliyoni 21Frw.

Ku myaka icyenda Caguwa nibwo urukundo rwo gukunda 2Pac rwatangiye kugurumana,ubwo yari avuye iwabo akiyemeza kujya gushakishiriza ubuzima muri Kigali, aho yabanje kugorwa n’ubuzima agasigara afashwa n’indirimbo z’uyu muhanzi zamuteraga akanyabugabo n’ibyiringiro by’ejo hazaza.

2PAC usanzwe ufite amazina Tupac Amaru Shakur  cyangwa se Makaveli, amazina  yavutse tariki ya 16 Kamena 1971, avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York.

Uyu muraperi afatwa nkaho ariwe musingi wa Hip Hop kuko izina rye mu jyana ya Hip Hop usanga buri umwe aryubaha.2Pac yagurishije kopi zisaga miliyoni 75 za album ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose.

Diogène avuga ko imirimo yose yo gukora yo kubaka iyi ngoro irangiye imaze gutwara arenga miliyoni 21Frw.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *