Mu gihe habura amasaha atagera kuri 72 ngo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM 2022) iteranire i Kigali, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma 35 ari bo bamaze kwemeza ko bazitabira.
Iyo nama yitezwe gutangirana n’icyumweru gitaha taliki ya 20 ikazasoza ku ya 26 Kamena, izaba umwanya wo kuganira ku bufatanye bw’abahuriye mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Prof Nshuti Manasseh, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko uretse abo Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma, iyo nama izitabirwa n’abasaga 5,000 bazaba bahagarariye ibihugu 53.
Yavuze ko Igihugu kimwe cya Nauru ari cyo kibarizwa mu Muryango wa Commonwealth cyamenyekanye ko kitazahagararirwa muri iyi nama imaze igihe cy’imyaka ine itegerejwe kuko yagombaga kuba yarabereye I Kigali muri Kamena 2020, igasubikwa kubera icyorezo cya COVID-19 cyahise cyibasira Isi yose.
Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko muri rusange inama iteguye neza ndetse ikaba itanga amahirwe yo gushaka uburyo bwo kubyaza umusaruro Umuryango wa Commonwealth utuwe n’abaturage basaga miliyari 2.5.
Ati: “Uyu muryango ufite abantu bangana na miliyari ebyiri na miliyoni 500, kuba tuzafatanya n’aba bantu bose mu gufungura no kwagura amasoko ni ibintu by’ingenzi.Urubyiruko na rwo ruzaganira ku kwiyubaka, kwiteza imbere no kwiga, hari n’inama y’abari n’abategarugori na bo bazaganira ku bijyanye no kwiteza imbere.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje ko iyi nama yasubitswe inshuro ebyiri kubera COVID-19 igiye kuba mu gihe icyo cyorezo kigihari ariko yizeza ko u Rwanda rufite amahirwe menshi kuko rwamaze gukingira umubare munini w’abaturage.
Yavuze ko nubwo hari imibare ikigaragara y’abandura COVID-19 usanga idateye impungenge, cyane ko nta barwayi bahari nk’ababonekaga ibitaro bikuzura.
Yagize ati: “Nta barwayi dufite ku buryo twavuga ngo ibitaro byaruzuye, uyu munsi dufite abarwayi bane mu bitaro. Kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza uyu munsi, nta muntu turapfusha, urwaye ntaremba. Ibyo biraduha amahirwe ko ubuzima bushobora gukomeza.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yibukije Abanyakigali ko ibikorwa binyuranye bizakomeza nubwo hari imihanda imwe n’imwe izajya ifunga, asaba abacuruzi n’abandi bafite ibikorwa binyuranye bibabyarira inyungu kutazigera babihagarika bitwaje ko COHGM irimo kuba.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu