Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko ryabashije gutegura ibisasu byari byatezwe ku bana babiri b’impanga b’umwaka umwe bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe kugaba igitero ku nzego z’umutekano.
Ibi byabereye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko aba bana basanzwe batezweho ibisasu, aho bikekwa ko abarwanyi bakoze ibi ari abo mu mutwe wa ADF wari umaze no kugaba igitero cyaguyemo ababyeyi babo.
Bivugwa ko abarwanyi bashyize ibisasu kuri aba bana bari bafite umugambi w’uko inzego z’umutekano nizibageraho bahita babituritsa.
Nyuma y’uko aba bana bakuweho ibi bisasu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ryabashyikirije ikigo kirera imfubyi.