Abantu 32 bari bakomerekeye mu mpanuka mu karere Kamonyi basezerewe mu bitaro

Abantu bagera kuri 32 bakomerekeye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, basezerewe mu bitaro nyuma yo koroherwa.

Iyi mpanuka ikomeye yabereye mu muhanda Kigali-Huye ubwo imodoka zigera ku icyenda zari zigeze mu Nkoto mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ku wa Gatanu, tariki ya 8 Mata 2022.

Yatewe n’imodoka nini yo mu bwoko bwa HOWO yaturukaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Kigali.

Abakomeretse bari bajyanywe kuri Centre de Santé ya Kamonyi ariko nyuma byagaragaye ko hari abakomeretse cyane umunani bajyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma n’ibitaro bya Nyarugenge.

Kuri iki Cyumweru nibwo byatangajwe ko abakomerekeye muri iyo mpanuka bakajyanwa kwa muganga bamaze gusezerwa mu bitaro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye The NewTimes ko abari bakomeretse bose bamaze gusezererwa mu bitaro kandi nta n’umwe wahasize ubuzima.

Ati “Abari bakomeretse bose bari bajyanywe muri ibyo bitaro ubu bamaze gusezererwa. Nta muntu n’umwe wapfuye.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyarugenge, Dr Deborah Abimana, yemeje ko n’abo bari bakiriwe bakomeretse bikomeye bamaze gusezererwa yemeza ko kugeza ubu nta kibazo gikanganye bafite.

Umuhanda Kigali-Huye by’umwihariko mu Karere ka Kamonyi ni hamwe mu hantu hakunze kubera impanuka zikomeye muri ibi bihe.

Nko mu bihumbi 2020 mu Murenge wa Rugalika, impanuka y’ikamyo yagonze bus abantu barindwi bahasiga ubuzima abandi 10 barakomeraka mu gihe mu kwezi kwa mbere impanuka yahitanye umuntu umwe ubwo umumotari yagonganaga n’imodoka igeze ahazwi nka Bishenyi.

Abakoresha ibinyabiziga bibutswa ko kutubahiriza amategeko bishobora kugira ingaruka ku bantu benshi, bityo bikwiye ko bumva ko bafite inshingano zo kwirinda no kurinda abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *