Mu mujyi wa Dar es Salaam ho mu gihugu cya Tanzania umugabo yarashe abapolice 3 nundi muntu 1.
Ibi byabereye ahitwa ku muhanda wa Ali Hassan Mwinyi hafi na Ambasade y’Abafaransa, mu masaha ya saa Munani,ariko police ya Tanzania yahise umurasa.
uyu mugabo kandi ubwa yarasaga aba bane bahise bapfa hari nabandi 5 bakomerekejwe naya masasu yarashe.Amashusho yashyizwe hanze agaragaza uyu muntu wari witwaje imbunda ebyiri yinjira mu muhanda agatangira kurasa ku bantu bari hafi aho.
ubwo abantu bari batangiye guhwihwisa ko ryaba ari iterabwoba,Liberatus Sabas Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Tanzania yatangaje ko ibyavuye mu iperereza ntaho bihuriye nibyo abantu bari gutekereza, ndetse banabihwihwisa.
Yakomeje asaba abaturage gusubiza umutima mu gitereko, mugihe iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane icyatumye uyu mugabo wahise anaraswa nawe agapfa akora ibi.
The man whose identity is yet to be established was trotting the streets while wielding two assault rifles with city dwellers at his mercy https://t.co/xh3vbDFjRk
— The Citizen Tanzania (@TheCitizenTZ) August 25, 2021