Abantu 46 basanzwe mu ikamyo iparitse ku muhanda barapfuye

Abantu 46 bikekwa ko ari abimukira, basanzwe mu ikamyo barapfuye iparitse ku muhanda w’i San Antonio muri Leta ya Texas muri Amerika.

Umuyobozi wo muri aka gace wageze kuri iyo kamyo, yatangaje ko abantu 16 barimo abana bane bajyanywe kwa muganga ndetse bo bakaba barokotse.

Aba basanzwe ari bazima ngo bari bafite  ubushyuhe bwo hejuru cyane , barwaye indwara zitandukanye zishobora gutuma bapfa gusa baje kwitabwaho bamera neza.

Aho iyo kamyo yabonetse ni mu bilometero 250 uvuye ku mupaka wa Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Ubusanzwe abacuruza abantu bakunze gukoresha amakamyo mu kwinjiza mu gihugu abantu badafite ibyangombwa .

Bivugwa ko abo bantu bishwe n’ubushyuhe bwinshi bwabateye umwuma.

McManus yatangaje ko hari abantu batatu bafashwe barafungwa bakurikiranyweho iki kibazo gusa niharamenyekana neza niba koko aba bantu bari mu ikamyo koko ari abimukira.

[webp-to-jpg output image]

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *