Abantu 74 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa Ikigage

Visi Meya Habineza avuga ko abantu 66 bari gukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Save naho abandi 8 boherejwe ku bitaro bya Kabutare kubera ko bari barembye.

Ati “ Ikigage banyweye gishobora kuba cyari cyenganywe isuku nkeya bigatuma abakinyweye bagira uburibwe mu nda ndetse no gucibwamo no kuruka no guhinda umuriro no kubabara umutwe”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko ibi bibazo byaba byaraturutse kuba icyo Kigage cyarenganywe umwanda bigatuma barware.

Ati “ Abaturage bagize iki kibazo cy’uburwayi biturutse kuri iki Kigage banyweye ni abo mu murenge wa Save na Ndora bari batashye ubukwe bwabere muri murenge wa Save, gusa nubwo aba bose barembye hari abandi bakinyeyeho ntibagira icyo baba”.

Visi Meya Habineza avuga ko kugeza ubu nta muturage wahitanywe n’iki kigage kuko bose bahise bagezwa kwa muganga ku gira ngo bitabweho.

Kubera ko bikigaragaraga ko hari abaturage bamwe bakunze kutubahiriza gahunda za Leta zo kwimakaza isuku Visi Meya Habineza avuga ko asaba abenga ikigage bakwiye kubikorana isuku kugira ngo bitaba intandaro y’uburwayi kubakinyoye.

Nyuma y’icyi kibazo ngo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kamena 2023 ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bugiye kujya mu murenge wa Save gukorana inama n’abaturage yo kubakangurira kwirinda umwanda bakimakaza isuku mu ngo haba mu byo kurya ndetse no kumyambaro.

Ati “ Ibyabaye twabifashe nko kudohoka ku isuku kandi duhora tubigisha ngo bakomeze kuyimakaza ku gira ngo birinde ibibazo by’umwanda byabatera uburwayi”

Visi Meya avuga ko iyi nama bagiye kugirana n’abaturage igamije kubafasha kongera isuko aho batuye banabibutsa gushyira mu bikorwa gahunda y’imihigo y’ingo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *