U rwego rwubugenzacyaha ku bufatanye na Police y’igihugu beretse itangazamakuru, abantu 13 bafashwe ku mataliki atandukanye bitegura gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, basanganwa ibikoresho birimo ibintu biturika.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, bafata aka gatsiko k’iterabwoba bagasanganye ibikoresho bitandukanye kendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha. Bamwe muri aka gatsiko bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.
Iperereza ku bufatanye na RIB ngo riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu, ukaba ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu Mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.
Polisi y’u Rwanda irashimira abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Mu bikoresho ako gatsiko kafatanywe harimo intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho iby’ubuhezanguni.
Polisi y’u Rwanda kandi yemeza ko izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube