Aba banyeshuri barimo abo muri Afurika y’Iburasirazuba bahangayikishijwe n’uko bazasoza amasomo yabo kuko kaminuza bigagamo zafunzwe kubera intambara. Batangije ubusabe bwo gushakirwa izindi kaminuza bakomerezamo amasomo.
Abanyeshuri bigaga muri Ukraine ni abari bafite buruse za leta cyangwa abirihiraga. Imibare ya za Minisiteri z’uburezi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yerekana ko nibura abanyeshuri 400 bo muri aka karere bigaga muri Ukraine bahungishijwe.
Urubuga Change.org ruzwiho gufasha abantu gushaka ubutabera, rwatangije ubusabe bw’uko abo banyeshuri b’Abanyafurika bashakirwa ahandi biga.
Korrine Sky watangije ubu busabe, arifuza imikono irenga 2500. Ku wa Kane ni bwo abarenga 2100 bari bamaze kubusinya. Ubwo busabe buvuga ko ’bahamagarira UNESCO, Ihuriro ry’Uburezi ku Isi, Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kaminuza zo mu Burayi, mu Bwongereza, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bishishikajwe n’uburezi gufasha aba banyeshuri kubona uko bakomeza amasomo.
Ati “Turashaka ko abanyeshuri b’Abanyafurika amasomo yabo yarogowe n’intambara yo muri Ukraine bahabwa buruse bagakomeza amasomo yabo bakayarangiza.”
Muri Ukraine higaga abanyeshuri benshi b’Abanyafurika baturuka muri Nigeria, Maroc, Misiri, Kenya, Uganda, Tanzania, mu Rwanda n’ahandi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900