Abanyamakuru biganjemo aba Rdio10 bandagajwe bikomeye na Mupenzi Eto ushinzwe kugurira APR abakinnyi

 Abanyamakuru biganjemo aba Rdio10 bandagajwe bikomeye na Mupenzi Eto ushinzwe kugurira APR abakinnyi.  Umunyamakuru Kazungu Claver wa Radio10 ukora mu kiganiro cy’imikino cyizwi nk’Urukiko, akaba yarahoze ari n’umuvugizi wa APR FC aho yavuye kuri izi nshingano mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Nyakanga 2021, mu kiganiro ‘Urukiko rw’Imikino’ cyo kuri Radio10, Kazungu Claver yagarutse k’uburyo Mupenzi Eto ushinzwe kugurira abakinnyi iyi kipe ko ntabyo azi ahubwo iyi kipe ikwiye gushaka undi.

Ibi yari abikomoye mu byavuzwe by’uburyo uyu mugabo ari we wihishe inyuma y’amanyanga yose arimo gukorwa kugira ngo Nishimwe Blaise atandukane n’iyi kipe ajye muri mukeba, umukinnyi ahamya ko APR FC idakeneye.

Uretse ibi kandi yanavuze ko urebye n’abakinnyi bamwe na bamwe bagiye bagurwa muri iyi kipe bigizwemo uruhare na we nta kintu bazafasha APR FC kuko ari abasimbura.

Ati”muribuka bavuga ngo APR FC yasinyishije Yannick(Bizimana) nkabihakana, nanjye ntabyo nari nzi nubwo nari umuvugizi, birangira bamutangaje, ariko wareba Yannick uguzwe, ni umusimbura ariko kuko ngo avuye muri mukeba (…) Narababaye kuko yaraguzwe ari umusimbura byaranze muri Rayon, ndavuga nti ese muri APR FC y’igitutu azayishobora? Byaranze umutoza yamuhaye amahirwe biranga cyane ko ari na we wamuguze afatanyije na Mupenzi Eto.”

“Ejobundi bazana Barafinda(Mugisha Gilbert) ukina muri Rayon Sports yoroshye ariko abanyamahanga bahari ni umusimbura, ese tugeze aho tugura barafinda, ariko kuko nari umuvugizi sinari kubivuga.”

Aho umunyamakuru mugenzi Faustin yahise amuvugiramo ati “ibyo byo kugura abasimbura byaje ku bwa Eto”, Kazungu yahise avuga ati “Mupenzi ni we ubagura afatanyije n’umutoza, ni umu-agent w’umutoza. APR FC niba idafite abantu bazi gushaka abakinnyi, nibazane ariko ikigendanye no kuvuga ngo ijisho ryawe riri muri Rayon Sports, ukina neza ni uwa Rayon, kirangire ntabwo umukinnyi mwiza kuri APR FC ari uwa Rayon Sports(…) Ugura abakinnyi muri APR FC nareke kubeshya abayobozi.”

 

Kazungu Claver abona Eto atari ku rwego rwo kugurira APR FC abakinnyi

Nyuma yo gutangaza ibi, byababaje Mupenzi Eto na we yifashisha itangazamakuru asubiza Kazungu Claver aho yavuze ko atari we ugura abakinnyi muri iyi kipe ko ari akazi ka komite yose kuko bose bazi umupira nk’uko yabitangarije Transit Line TV.

Ati “Reka ngaruke kuri iki kintu numvise byarateje impagarara mu bantu cyane kuri Radio imwe ndibuze kugarukaho, kugura abakinnyi muri APR FC ntabwo bikorwa na Eto, ntabwo bikorwa na Eto wenyine, muri APR FC hari abayobozi guhera kuri Gen James Kabarebe umuyobozi w’icyubahiro, ukamanuka kuri Chairman(perezida wa APR FC), visi chairman, umunyamabanga, ushinzwe ubuzima bw’ikipe.”

“Twese turicara tugahuriza hamwe ibitekerezo tukareba umukinnyi dushobora kugura, hari abatoza(staff technique) uretse ko turamutse tuguze abakinnyi nka 7 babiri baba ari ab’abatoza abandi ari ubuyobozi.”

Yakomeje asaba abakunzi b’iyi kipe kwirinda ababarangaza bavuga ko Eto ari we ugurira abakinnyi APR FC bitewe n’inyungu ze.

Ati “mu by’ukuri nk’umukinnyi uza gukina muri APR FC azi uko bikorwa, Chairman na visi chairman baba bicaye aho n’abandi tukaganira ku giciro yumva ari bugurwe tukagira aho duhuriza, nk’uko nakubwiye hari umunyamakuru ndibuze kugarukaho akunda kuvuga ngo ikipe ni iya Eto n’umutoza nibo babaguze bazabibazwe, si byo uwo munyamakuru arayobya abakunzi b’umupira mu Rwanda cyane aba APR FC, ntabwo abakinnyi bagurwa na Eto.”

“Chairman yarakinnye umupira mu cyiciro cya mbere, Gen Mubarakh afite impano yo kureba umukinnyi akabona ko ashoboye tukamugura, Gen Kabarebe afite impano yo kureba abakinnyi arabikora buri gihe, ni umuntu ushobora kureba umukinnyi akavuga ngo tugure uyu, visi chairman yarakinnye.”

Muri iki kiganiro ni ho Mupenzi Eto yaje gutangariza amagambo akomeye yibasira uyu munyamakuru bahoze bakorana aho yinjiye mu buzima bwe cyane.

Mu butumwa bwatanzwe kuri iki kiganiro bwinshi bwagiye bumunenga ndetse binabatera kwibaza impamvu iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemereye uyu mukozi wayo kujya gutangaza ibintu nk’ibi kandi ari ikipe igendera ku kinyabupfura cyangwa niba yarabikoze ku giti cye.

Ubusanzwe APR FC ni ikipe igendera ku kinyabupfura kurusha ibindi byose, umupira ushobora kukunanira ariko ukaba ufite ikinyabupfura(discipline), hari benshi mu bakinnyi bagiye basezererwa kubera imyitwarire mibi, abaheruka barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe, gusa iyi kipe uretse kuvuga ko batandukanye kubera imyitwarire mibi ntabwo ishobora kujya mu itangazamakuru ngo ivuge akantu kandi k’ibyo bakosheje, bigaragaza uburyo bubaha abakozi bayo ndetse ko nubwo batandukanye nta mpamvu yo kubasebya.

Gusa ibi siko Mupenzi Eto we abibona kuko yinjiye mu buzima bwite bw’uyu munyamakuru avuga ko yishushanya nubwo ahorana Bibiliya, ntabwo yigeze avuga amazina ye ariko byumvikanaga ko ari Kazungu Claver yavugaga.

Ati “nabonereho kumuha umutumwa, nabonye anyataka cyane ashaka no kunyangisha abantu bimwe bavuga ngo reka tumurase azadushake, ariyizi aho akora mba numva anavuga ngo ni umurokore na Bibiliya iba iteretse aho imbere, ariko si byo afite ishyari rirenze.”

 

Ngo ntabwo ari Eto ugura abakinnyi muri APR FC, ni komite yose

Ngo bafuye ko aho yakuraga yamusibiye amayira

“Mbere ntaraza muri APR FC, yakundaga kujya mu ngo z’abakinnyi, ababeshya ngo ninjye uzabazana muri APR FC bagatonda imirongo, uretse ko nabwo yababeshyaga, nakubwiye uko abakinnyi bagurwa muri APR FC, ntabwo umuntu umwe ashobora kuzana umukinnyi muri APR FC. Kuko njye ntari mpari nk’ubishinzwe yabonaga icyuho cyo kujya mu mago y’abakinnyi kuko yabaga yamenye abo dushaka, nkeka ko ari nawe wabashakagaho injyawuro(kurya kuyo baguzwe), ni ibintu abantu bo muri komite twicara tugakora urutonde rw’abo dushaka.”

“We yahitaga ajyayo mbere akabasanga mu mago akababeshya ko ari we ugiye kubibakorera, noneho aho naziye nk’ubishinzwe muri APR FC yarabimenyega ariko ntabwo yari kujyayo kuko ntabwo yari kujya kubibabeshya kandi mpari mbishinzwe.”

Kazungu ni injiji ntazi gusoma, ahahira inde ye gusa

Eto yakomeje avuga ko Kazungu yigeze kumwita igicucu kandi we atazi no gusoma iyo bamwoherejeje ubutumwa mu kiganiro bisaba kubusomesha, ngo ni umugabo uhahira inda ye gusa.

Ati :“Ikindi nigeze kumva, ninjye yabwiraga ndabizi, ngo ndi umupfapfa, ndi igicucu, umurokore muzima Bibiliya imuteretse imbere ugatukana kuri micro abanyarwanda bose bamwumva, ariko njyewe reka nemere, niba uri mu kiganiro uri umunyamakuru ukagera aho wohererezwa ubutumwa ukaba utubasha kubusoma, ukifashisha abo muri kumwe, uribuka ubushize yafunguye Bibiliya agiye gusuma umurongo, byabaye intambara no kugira ngo awurangize, biba ngombwa ko abandi bamufasha(…) Sinamuvuga ariko se hari umuntu utazi umunyamakuru utazi gukina.”

“Uwo muntu nkibaza ukuntu anyita iguicucu, igipfapfa, ndi umuntu ufite umwana, muhahira, muteganyiriza ngo azagire ubuzima bwiza mu myaka iri imbere, kandi we noneho imyaka afite yakagombye kuba ambyaye we ahahira inda ye gusa.”

Imyaka 10 irashize yarahishe aho ataha umuryango we kubera umutima mubi

Mupenzi Eto avuga ko yaba umuryango we, inshuti ze nta n’umwe uzi aho ataha kubera umutima mubi yigirira.

Ati “ibintu by’urwango ariko uwo munyamakuru ni umurokore, umuryango we amaze imyaka 10 nta wuzi aho ataha, nta n’inshuti ye izi aho ataha, nabo basengana ntawe yakwereka iwe, kubera umutima mubi nkubwira, we ni umuntu ufite umutima mubi karemano yavukanye.”

Mupenzi Eto kandi yakomeje asa n’ukemanaga ubushobozi bwa Kazungu Claver kuko ngo akunda kunenga abatoza barimo nka Mashami Vincent, Yves Rwasamanzi, Nshimiyimana Eric n’abandi kandi bafite ibyo bakoreye igihugu, ni mu gihe aba ashimagiza abarimo Banamwana Camarade ubu udafite akazi.

Yageneye ubutumwa Kazungu Claver avuga ko yamukunda cyangwa akamwanga nta kintu na kimwe azigera ahindura.

Mupenzi Eto ibyo avuga yaba ari ukuri cyangwa atari ukuri, benshi batanze ibitekerezo kuri iki kiganiro kiri hasi, bamunenze imvugo yakoresheje ko atari mvugo nziza nk’umuntu wiyubashye kandi akorera ikipe yiyubashye nka APR FC idakunda kumvikana mu nkuru z’akavuyo, ngo ntiyari akwiye kuza atukana yinjira no mu buzima bwite bwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *