Abaturage benshi bo mu gace ka Bunagana hafi y’Umupaka uhuza RDC na Uganda muri teritwari ya Rutshuru, bijujuse nyuma y’aho inzego z’umutekano zabo n’ubuyobozi, zihunze imirwano zihanganyemo na M23, zikabasiga.
Izi ngabo za FARDC hamwe n’abayobozi, bahunze ubwo babonaga ko basumbirijwe n’umutwe wa M23.
Mu bahunze, harimo abayobozi bose b’inzego z’ibanze, bahise bambuka umupaka bajya gushakira ubuhungiro muri Uganda.
Kugeza ku mugoroba wo ku wa Mbere, abaturage benshi bahungiye mu gace katagira nyirako [hagati ya RDC na Uganda].
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru ryo muri RDC yagize ati “Turi benshi cyane aho dukambitse. Ingabo za FARDC hamwe n’Abapolisi bari i Bunagana bafashe inzira bajya muri Uganda ahagana saa Mbili.”
Yakomeje agira ati “Yewe n’umuyobozi w’agace ka Jomba yahunze. Bagiye ejo nimugoroba. Muri make, abayobozi bose b’inzego z’ibanze bambutse umupaka.”’
Muri ako gace katagira nyirako abo baturage bahungiyemo, nta bufasha bafite, nk’uko ubuhamya bw’abahari bubigaragaza.
Umwe yagize ati “Ibintu bimeze nabi. Twahunze ejo nimugoroba [ku Cyumweru]. Abantu bari kurara bakanuye amaso, nta byo kurya ndetse n’impunzi zakiriwe mu miryango ziri kwitabwaho n’Abanya-Uganda.”
Uganda yashyizeho imodoka zitwara abo baturage ngo zibajyane mu nkambi gusa benshi banze kuzijyamo, bahitamo kuguma muri ako gace.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900