Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, TVET n’amashuri Nderabarezi igaragaza ko 3039 batsinzwe kandi batemerewe gusibira.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, Dr Bahati Bernard, yagaragaje ko abatsinzwe batemerewe gusibira ngo bongere bakore ibizamini.
Ati “Kuri twe ntabwo twiteze ko bagaruka gusibira, ni ibibareba kuba batekereza uburyo bazongera gukora ibizimani ariko ntabwo ari abanyeshuri twiteze ko bagomba gusibira.”
Mu banyeshuri basaga ibihumbi 47 bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu masomo y’ubumenyi rusange, 2561 baratsinzwe bakaba bagize 5,4%, abigaga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro batsinzwe ni 475 bagize 2,2% na batatu batsinzwe mu mashuri nderabarezi bangana na 0,1%.
MINEDUC kuri uyu wa Kane yatangaje ko mu batsinze, abakobwa mu mashuri y’ubumenyi rusange barushije basaza babo kuko abatsinze ari 23.978 bangana na 50,6%, mu gihe abahungu ari 44%.
Mu mashuri ya tekinike, abahungu baje imbere kuko bagize 52,6%, abakobwa bakagira 45,2%, mu gihe muri TTC abakobwa ari 60,3% naho abahungu ni 39,6%.
Abanyeshuri batabonye impamyabumenyi hari ubwo bemererwaga gusibira mu gihe abandi bahitagamo gukora ibizamini bya leta nk’abakandida bigenga.
Mu basoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka harimo abanyeshuri basanga ibihumbi bitatu bakoze nk’abakandida bigenga barimo 1.481 bo mu mashuri y’ubumenyi rusange, 1424 bo muri TVET na 16 bo muri TCC.
Ubusanzwe kugira ngo umuntu yemererwe kuba yakiyandikisha nk’umukandida wigenga bisaba ko agomba kuba nibura amaze imyaka itatu arangije.
Urebye mu banyeshuri batsinzwe abo mu mashuri y’ubumenyi rusange nibo biganje kuri 5.4%, Dr Bahati yavuze ko imwe mu mpamvu ishobora gutuma baba benshi ari uko nabo baba bakoze ibizimani ari umubare munini.
Ati “Icyo kuba umubare wabo ari munini bishobora kuba binatuma n’abatsindwa umubare ushobora kuba waruta abo mu bindi byiciro.”
Yagagaragaje ko hari n’imibare y’abanyeshuri bakopeye ibizamini nubwo kugeza ubu haba hari izindi nzira zigikurikizwa kugira ngo byemezwe koko ko bakoze binyuranyije n’amategeko, impamvu byabaye ndetse no gufata icyemezo.
Ati “Yego barahari nkuko bisanzwe mu myaka yose ariko ubu abo dufite tubemeza ko bagize ayo makosa ari uko twamaze gushaka andi makuru yisumbuye tukabona kubano kujya twabatangaza.”
Uretse abatsinzwe ariko hari n’abandi banyeshuri 352 NESA yagagaragaje ko batigeze bakora ibizamini.
NESA yatangaje ko ibizamini bikosoranwa ubushishozi ku buryo hatabaho kurenganya umuntu kandi ko binabayeho abazabona amanota yabo ntabanyure bemerewe kujura ariko bakanyuza ubujurire bwabo ku bigo by’amashuri bizeho bukabona gushyikirizwa NESA.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.