Abapolisi basaga 100 basoje amahugurwa abagira abarimu muri Polisi y’u Rwanda

Abapolisi 108 bashyikirijwe Impamyabumenyi nyuma yo gusoza amahugurwa abategurira kuba abarimu muri Polisi y’u Rwanda.

 

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi (Police Training School Gishari, PTS) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari ku wa 11 Werurwe 2022.

Aya mahugurwa yasojwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije Ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishuri rya PTS Gishari, CP Robert Niyonshuti; Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi riherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera CTTC (Counter Terrorism Training Center), ACP Barthelemy Rugwizangoga n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa PTS Gishari, CP Robert Niyonshuti, yashimiye abanyeshuri barangije aya masomo ko bagaragaje ubushake n’ikinyabupfura mu kwiga iby’ingenzi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kwigisha abapolisi.

Yagize ati “Aba bapolisi bize amasomo menshi atandukanye kandi bayize neza tukaba twizeye ko azabafasha mu mwuga wabo. Ni amasomo kandi yabongereye ubumenyi buzabafasha guhugura abandi bapolisi. Dukurikije uburyo mwayize neza haba mu magambo no mu bikorwa turizera neza ko bizabafasha kujya mwigisha abandi neza.”

Yakomeje ashimira abarimu ko babigishije neza bitanga icyizere ko n’aba basoje amahugurwa bazigisha barumuna babo neza.

CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwabahaye inkunga yose ishoboka ngo amahugurwa agende neza, anabizeza ko nka PTS Gishari bazakomeza gukora kinyamwuga.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gusoza amahugurwa yashimiye abanyeshuri imbaraga n’umuhate bagaragaje mu gukurikira aya masomo.

Yavuze ko amahugurwa ari ingenzi kandi agira uruhare mu mikorere myiza y’abapolisi akaba ariyo mpamvu amahugurwa agomba gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati “Amahugurwa ni ingenzi ku mikorere y’urwego urwo arirwo rwose ariko aba agomba guhabwa ibikenerwa byose ngo agende neza ni ukuvuga ari abahugurwa n’ibikoresho bakenera, kugira ngo intego yo kunoza imikorere ishingiye kuri ayo mahugurwa igerweho.”

Yakomeje avuga ko aya masomo bahawe afite uruhare runini mu gutuma haboneka abarimu bakora kinyamwuga, buzuza misiyo y’ishuri yo gutanga amasomo ari ku rwego rukwiye haba mu Rwanda, mu Karere n’ahandi.

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abarimu gukunda umurimo bakora bakawushyira ku mutima kuko bizatuma batanga ubumenyi bwuzuye. Yabibukije ko bakwiye gukomeza kugira ikinyabupfura kiranga umwarimu bagatanga urugero ku bo bigisha.

Amasomo basoje yari amaze ibyumweru 13, akaba yaragabanyijemo ibyiciro bibiri, harimo icyiciro cyitwa Instructional Technology Course (ITC) yagenewe ba ofisiye bato icyiciro cya gatandatu igizwe n’abapolisi 26 bavuye muri PTS Gishari na 14 bavuye muri CTTC Mayange na batanu bavuye mu Ishuri rya National Police college (NPC) n’icyiciro cya Instructors courses kigenewe abapolisi bato bakaba bari 63 bose baturutse muri PTS Gishari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *