Abarenga 2000 i Goma biyandikishije kwinjira mu gisirikare

Umuvugizi w’ingabo za DR Congo avuga ko urubyiruko rw’Abanye-Congo rubarirwa mu bihumbi rumaze gusaba kujya mu ngabo, kuva ku wa kane ubwo Perezida yaruhamagariraga “kwinjira mu gisirikare ku bwinshi” kuko “intambara abaturanyi badushojeho isaba ibitambo bya buri umwe muri twe”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, umuvugizi w’ingabo za Repubuilika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge, yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ubu birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n’i Goma mu burasirazuba bw’igihugu.

Muri icyo kiganiro kandi yari ari kumwe na Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru akaba n’umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya.

Jenerali Ekenge yagize ati: “Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha i Goma, i Goma honyine”.

Ahatari ibiro bikuru bya gisirikare, Jenerali Ekenge yavuze ko hari “ibigo by’ijonjora”, cyangwa “cellules de sélection”, aho bitari na ho hakazoherezwa amatsinda y’abasirikare yo gukora ijonjora.

Yavuze ko abajya mu gisirikare ari urubyiruko rw’abasore n’inkumi rufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 25 rw'”imyitwarire myiza n’ubuzima bwiza ku mubiri no mu bitekerezo [mu mutwe]”, ndetse rukaba rwarize nibura imyaka ibiri irenze ku mashuri abanza.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *