Abashakashatsi batangiye kwigisha inka kujya mu musarane mu rwego rwo kurengera ibidukikije

Niba ushobora gutoza umwana kujya mu musarani kuki utabitoza n’inka , iyi akaba ariyo nyigisho itsinda ry’abashakashatsi b’abadage bahisemo kugerageza mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ibyangiza ibidukikije biterwa n’imyanda y’amatungo.

Jan Langbein, umwe mu banditsi b’ubushakashatsi bwasohotse ku wa mbere mu kinyamakuru Current Biology yagize ati: “Ubusanzwe bikekwa ko inka zidashobora kurwanya umwanda cyangwa inkari, ariko mu bushakashatsi tumaze iminsi tugerageza byagaragaye ko inyamaswa nazo zishobora kujya mu musarane.”

Iyi mpuguke ikomeza yibaza impamvu inyamaswa zitagomba kwiga gukoresha umusarane, yagize ati:                                                                        :” kuki inka zitagomba kwiga gukoresha umusarani? Inyamaswa zifite ubwenge bwinshi kandi zishobora kwiga byinshi ,Inka zororerwa mu rugo zitanga hafi ibiro 66-88 byumwanda hamwe na litiro 8 z’inkari buri munsi.

Itsinda ry’abahanga bo muri FBN na FLI mu Budage na kaminuza ya Auckland muri Nouvelle-Zélande kuri ubu bakaba baratangiye gutoza inyana, mu buryo bise “imyitozo ya MooLoo.” Kandi bahamya neza ko amasomo ari kugenda neza kuko bemeza ko izi nyana ziri gufata vuba kurusha kwigisha umwana kujya muri po(potty).

Inyana zatojwe iminota 45 buri munsi. Nyuma yiminsi 10 y’imyitozo, itsinda ryashoboye gutoza neza inyana 11 kuri 16 zagize uruhare mubushakashatsi.

Ibisubizo byerekanye ko inyana zakoze kurwego rusa n’abana iyo biga kujya kuri po (potty) kandi byagaragaye ko izo nyana zabifashe vuba kurusha abana, umushakashatsi Langbein  akaba ahamya  neza ko mu myaka mike  Inka zose zizaba zizi kujya mu bwiherero .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *