Abasirikare ba Tshisekedi bamusabye kubaha intwaro ubundi bagatera u Rwanda

Ingabo zo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bamusabye kubaha intwaro ubundi bakaza mu Rwanda gutangiza intambara.

Izi ngabo zahaye  Perezida Tshisekedi uyu mukoro ubwo bari mu mihanda ya Kinshasa, mu ngendo abanye-Congo muri iyi minsi bari gukora mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye ingabo zabo ziri ku rugamba zihanganye n’umutwe wa M23.

Umutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye umutwe wa Bunagana bashinja Ingabo z’u Rwanda kuwuha ubufasha, ibirego rumaze igihe kirekire ruvuga koari ibinyoma.

Ku imbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho  aba basirikare bari gukora akarasisi mu mihanda ya Kinshasa bambaye ingofero zitukura banafite imbunda mu ntoki.

Baririmbaga ndirimbo bumvikanisha ndetse  basaba Perezida Félix Tshisekedi kubaha intwaro ubundi bakaza mu Rwanda kwica abaturage barwo.

Bari: “Fatshi duhe intwaro ubundi twinjire mu Rwanda kurangizanya na bo. Duhe intwaro ubundi twinjire mu Rwanda tubice, hanyuma turangize intambara.”

Ubu busabe bw’aba basirikare kuri Tshisekedi buje bukurikira igitutu uyu mukuru w’igihugu akomeje kotswa asabwa gutangaza intambara ku Rwanda.

Ishyaka UNC rya Vital Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’ibiro bye na ryo riherutse kumusaba ko atangije intambara ku Rwanda.

Perezida Tshisekedi nawe ubwe yashinjije u Rwanda gufasha M23 byeruye, avuga ko kuba igihugu cye gishyize imbere inzira yo gushaka amahoro bitavuze ko ari icy’intege nke.

Abaturage ba Congo  bakomeje kugaragaza ko bashaka kwinjira mu ntambara n’u Rwanda nyuma y’imvugo zuje urwango zikomeje gututumba basaba ko abo bakekaho kugira inkomoko mu Rwanda bakwicwa. Hagati aho imiryango itandukanye irimo n’uw’Abibumbye ikomeje kwamagana izi mvugo ivuga ko zishobora guhembera Jenoside.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *