Ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine bwasabye abayobozi b’ingabo zihishe mu nganda z’ibyuma za Azovstal muri Mariupol kumanika amaboko, cyane ko ngo “basohoje inshingano zabo”.
Ako gace karimo ubuvumo bunini cyane kamaze iminsi kagoswe n’ingabo z’u Burusiya.
Kari mu mujyi Mariupol uri mu majyepfo ya Ukraine, ku nyanja ya Azov itandukanya icyo gihugu n’u Burusiya. Umaze iminsi uri mu maboko y’ingabo z’u Burusiya, uretse igice gito kigizwe n’uruganda rw’ibyuma rufite ubuvumo hasi.
Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yavuze ko abo basirikare bakomeje kugora ingabo z’u Burusiya, batuma zitajya gutanga umusanzu ahandi ku rugamba.
Perezida wa Ukraine Volodomyr Zelensky yavuze ko bafashe iki cyemezo kubera ko “dukeneye izi ntwari za Ukraine zikiri nzima.”
Nyuma yo kumanika amaboko ngo hazakurikiraho ibiganiro byatuma aba basirikare basubizwa muri Ukraine.
Icyiciro cya mbere cyo kumanika amaboko kuri uyu wa Mbere cyasojwe abasirikare 264 basohotse muri Azovstal.
Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine, Anna Malyar, yavuze ko harimo gutegurwa igurana ry’abasirikare 53 bavuyemo bakomeretse, bajyanywe mu bitaro biri mu mujyi wa Novoazovsk ugenzurwa n’u Burusiya. Uri mu gice cyigize repubulika yigenga ya Donetsk.
Abandi basirikare 211 bajyanywe mu mujyi wa Olenivka, na wo uri muri Donetsk.
Perezida Zelenskyy yatangaje ko Ukraine buri kwezi igira icyuho cya miliyari $5 mu ngengo y’imari, ugereranyije amafaranga ibasha kubona n’ayo ikeneye.
Zelenskyy yabivuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ubwo yagarukaga ku biganiro yagiranye n’Umuyobozi mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Kristalina Georgieva.
Yavuze ko cyibanze “ku buryo bwo kwihutisha guha Ukraine inkunga ijyanye n’imari, bijyanye n’icyuho gikomeza kugaragara mu ngengo y’imari muri iki gihe cy’intambara, kigera kuri miliyari $ 5 ku kwezi.”
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900