Abasirikare bakuru bashinjwa gukorana n’u Rwanda bamaze kwirukanwa na Perezida Tshisekedi

Felix Tshisekedi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasinye Iteka ryirukana abasirikare bakuru bane bashinjwa gukorana n’u Rwanda, nyuma y’igihe ibihugu byombi bitarebana neza.

Aba basirikare barimo Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala.

Radio Okapi yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe ku itariki ya 26 Gicurasi, kikaba cyasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) kuri uyu wa 2 Kamena.

RDC n’u Rwanda bimaze iminsi bitarebana neza, nyuma y’uko icyo gihugu gishinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’ingabo za RDC, ibirego u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite ibirindiro muri Burasirazuba bwayo, aho ukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse ukaba unakomeje umugambi wawo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubwo hari  ku wa 19 Werurwe RDC yarashe mu Rwanda ibisasu bigwa mu mirima, yohereza ibindi ku wa 23 Gicurasi 2022 bigwa mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, byo “bikomeretsa abaturage benshi ndetse byangiza n’ibintu.”

Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, aheruka kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, bigomba gukomezwa na Perezida wa Angola, João Manuel Lourenço.

Ni ibiganiro byanatanze umusaruro, kuko kuri uyu wa Gatatu amakuru yemeje ko RDC igiye kurekura abasirikare b’u Rwanda bashimuswe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *