Abasirikare bato binjiye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cya Gisirikare cya Nasho.

RDF yakiriye abasirikare bato basoje imyitozo y’umwaka umwe nyuma yuko basoje imyitozo y’ibanze mu kigo cya Gisirikare cya Nasho, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022.

Byafashe amezi 11 kugirango aba basirikare babe bafite ubushobozi bwo kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda

Muri gahunda igisirikare cy’u Rwanda gifite harimo Gutoza no kwinjiza abasirikare bashya akaba aribyo bifasha ingabo z’u Rwanda guhora ziri maso nk’uko zabihaweho umurongo n’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame. 

Gen Jean Bosco Kazura umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, wayoboye uyu muhango yahaye ikaze abasirikare bashya anabashishikariza kubahiriza indagagaciro n’amategeko ngengamyitwarire ya RDF.

Yagize ati“Mwinjiye mu muryango mwiza. RDF izwiho indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura n’umurava. Mukunde, mukorere igihugu cyanyu murinda n’abagituye. Ndabashishikariza guhora ku isonga mu nshingano zose muzahabwa.”

Gen Jean Bosco Kazura yibukije abasirikare bashya ko bagomba guhora biteguye kuba bahabwa inshingano zo kubungabunga amahoro no hanze y’imbibi z’igihugu, muri Afurika no hanze yayo.

Umwe mu abanyeshuri bitwaye neza ,Umuhoza Yvette yatangaje ko mu byamubashishije harimo gukurikiza amabwiriza yahawe.

Ati “Niteguye gukoresha ubumenyi nakuye hano mu gushyira mu nshingano zanjye zo kurinda igihugu no kurushaho kunoza umwuga wanjye.”

Abasirikare bashya binjiye muri RDF nyuma y’amasomo ya gisirikare yamaze umwaka umwe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yahaye ikaze abasirikare bashya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *