Abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu myitozo muri Uganda

Nibura abasirikare 150 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abapolisi 36 boherejwe muri Uganda mu cyiciro cya 12 cy’imyitozo igenewe ingabo zo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba izwi nka ‘Ushirikiano Imara2022’.

 

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi bikaba biteganyijwe ko kizasozwa ku 16 Kamena 2022.

Iyi myitozo igamije gufasha ingabo z’ibihugu bya EAC, polisi na zimwe mu nzego za gisivile kwitegura kuba zafatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, Gen. Maj. Wilson Gumisiriza, yasabye abasirikare bitabiriye iyi myitozo kudatezuka ku ndangagaciro za RDF zo gukunda igihugu, kwihesha agaciro, ubutwari n’ubunyangamugayo ndetse no kuzakomeza imyitwarire myiza mu gihe cy’myitozo.

Ingabo, abapolisi n’abasivile bo mu bihugu bitandatu bihuriye mu muryango EAC ni bo bayitabiriye. Ibyo bihugu ni u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *