Abanyeshuri basaga 2,800 babarizwa mu nkambi zitandukanye z’impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, biyunze ku bandi banyeshuri baturutse mu ntara zose z’Igihugu mu gukora ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa Mbere bikaba bisozwa kuri uyu wa Gatatu.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko bakoranye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) mu guharanira ko abanyeshuri b’impunzi bakora ibizamini bya Leta mu mutuzo, by’umwihariko muri ibi bihe icyorezo cya COVID-19 cyahinduye isura.
Umugenzuzi w’amasanteri akorerwaho ibizamini mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe Alexis Ntamunoza, yabwiye The New Times ko babonye ibikoresho byose nkenerwa mu gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 ku banyeshuri bakora ibizamini bya Leta.
Yagize ati: “Hari ubukarabiro, buri cyumba cy’ishuri gifite umuti usukura intoki (Hand Sanitizer) ndetse no guhana intera ihagije byubahirijwe.”
Mu banyeshuri 254,678 biyandikishije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, harimo ab’impunzi 2,868 baturuka mu nkambi esheshatu zibarizwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Mu biyandikishije bose muri rusange habuzemo abanyeshuri barenga 3,800 barimo ab’impunzi 213 basibye ikizamini cyo ku wa Mbere.
Bamwe mu banyeshuri bari basibye ikizamini bitewe n’uko imiryango yabo yari irimo kwimurwa ivanywe mu Karere ka Gicumbi yerekezwa i Kirehe, bafashijwe gukora ikizamini bakoreye kuri nomero biyandikishirijeho i Gicumbi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mukandarikanguye Gerardine, yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri basaga 100 n’Abarundi basubiye mu Gihugu cyabo mbere y’uko igihe cy’ibizamini kigera.
MINEMA ivuga ko abanyeshuri b’impunzi 1,702 ari bo biyandikishije gukora ikizamini cya Leta cy’abasoza icyiciro cya mbere n’icya Kabiri cy’amashuri yisumbuye giteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zisaga ibihumbi 127.5 zirimo abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi. Bacumbikiwe mu nkambi esheshatu ari zo Mahama, Gihembe, Nyabiheke, Mugombwa, Kigeme n’iya Kiziba.