’Smart City Bus Shelter’ ni umushinga Umujyi wa Kigali ugiye gushyira mu bikorwa,aho bagiye kubaka inzu z’ubwugamo zigezweho ku bagenzi batega imodoka, zirimo intebe z’abagenzi, aho gucomeka telefoni, interineti y’ubuntu, aho kwamamariza, n’ibindi
Babicishije ku rukuta rwaTwitter bagaragaje ko ’Igice cya mbere cy’uyu mushinga kiratangirana n’inzu z’ubwugamo 20 zizubakwa ku muhanda Airport -Chez Lando- Gishushu- Kimihurura-Payage. Igice cya kabiri na cyo kizahita gikurikiraho mu yindi mihanda itandukanye yo muri Kigali kikazaba kigizwe n’inzu 22 z’ubwugamo ku batega imodoka’.
Kuri ubu hatangiye igikorwa cyo gusenya inzu zari zisanzwe zikoreshwa mu rwego rwo kubaka izigezweho mu mushingwa wa Smart City Bus Shelter.
Inzu z’ubwugamo 20 zizubakwa ku muhanda Airport -Chez Lando- Gishushu- Kimihurura-Payage
Uko inzu z’ubwugamo zigezweho ku bagenzi batega imodoka zizaba zimeze