Abaturage bakwiye imishwaro nyuma y’amakosa FARDC ikoze.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 15 Uushyingo, nyuma ya saa sita, ubwoba bwari bwose i Kanyarucinya ndetse no mu Mujyi wa Goma, aho bivugwa ko ubwo bwoba bwatewe n’umusirikare wa FARDC wari wataye umutwe warasiye amasasu menshi mu nkengero z’inkambi yakiriye abavanwe mu byabo ya Kanyarucinya bagakwira imishwaro bazi ko inyeshyamba zahageze.

Ikindi kintu cyateye ubwoba abaturage, bivugwa ko ari abasirikare ba FARDC babonye kuri za moto bafite imbunda bari guhunga aho urugamba rwari ruri kubera

Byibuze abaturage 50,000 bahise bahunga berekeza mu Mujyi wa Goma nyuma y’uko uwo musirikare arashe urufaya akabakanga nk’uko iyi nkuru dukesha Actu7.cd ivuga.

Ibyo bikaba byarabaye mu gihe uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yari mu Mujyi wa Goma ari kumwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Ndima Kongba Constant, bahise bajya ahari iyi nkambi ya Kanyarucinya guhumuriza abaturage.

Bahageze, ubuyobozi bw’ingabo bwahawe amabwiriza y’uko uwo musirikare wakangaranyije abaturage afatwa agahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Ubwo uru rubuga rwandikaga iyi nkuru, abaturage bahunga bari bakiri kugaragara mu gice cy’amajyaruguru ya Goma, mu gihe hahise haterana inama ya komite ishinzwe umutekano y’intara..

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *