Abaturiye uyu mupaka, bagaragaje ibyishimo batewe n’ifungurwa ry’umupaka wa Cyanika wari umaze imyaka isaga itatu ufunzwe, kuko byari byarakomye mu nkokora imigenderanire n’imihahirane ku bafite imiryango iba muri ibyo bihugu byombi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ku ruhande rw’Akarere ka Burera mu Rwanda na Kisoro muri Uganda, wafunguwe ku mugaragaro.
Mu byo Abanyarwanda n’Abagande batuye mu Turera twa Burera na Musanze mu Rwanda na Kisoro muri Uganda basabwa kugira ngo bambuke bajya cyangwa bava muri ibyo bihugu, ni ukuba bipimishije Covid-19 mu buryo bwa Rapid Test, no kwerekana indangamuntu.
Ni mu gihe abaturuka mu tundi turere bifuza gukoresha Umupaka wa Cyanika bo basabwa kwipimisha Covid-19 mu buryo bwa PCR no kwerekana Passport cyangwa Laissez passer.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko kuri ubu bagiye kurushaho guhahirana kandi ko bazakomeza kubahirizwa ibisabwa n’amategeko.
Nzitabakuze Claver yagize ati “Nengaga imisururu, nari mfite isoko rikomeye mu gihugu cya Uganda umupaka ufunze ngwa mu bihombo, none kuba umupaka wongeye gufungurwa, ni ibyishimo byinshi byo kongera gukorana n’abaturanyi bacu kandi twishimiye ko tugiye kongera gusubukura ibikorwa byacu muri Uganda.”
Yakomeje agira ati “Mfiteyo imirima nari maze imyaka itatu ntakoresha yarabaye ibigunda. Munshimirire Perezida wa Repubulika Paul Kagame wadufashije kunagura umubano na Uganda.”
Nyirankuriza Devotha na we yagize ati “Naraye nicaye ntegereje ko bucya, ndashimira ubuyobozi bwacu bwatekereje ku mupaka wa Cyanika ukaba wongeye gufungurwa, mfite abavandimwe muri Uganda twari tumaze imyaka nk’ine tutabonana ariko ubu ndarara mbabonye kuko ngiye kubasura i Bunagana. Nzakomeza kubahiriza amategeko kuko kuba badufunguriye ntibivuze ko tugomba kuba ibyigenge.”
Murera Geoffrey wo mu Gihugu cya Uganda, we agaragaza igihombo yatewe n’ifungwa ry’imipaka n’uburyo yagerageje kujya gukorera ahandi ariko nabyo bikanga.
Yagize ati “Nahoze ncururira hano mu Rwanda ku mupaka wa Cyanika, umupaka ukimara gufunga gucuruza birahagarara ndahomba. Nagerageje kujya gucururiza muri Congo ntibyagenda neza nk’uko byagendaga hano mu Rwanda, kuko ari bene wacu tuvuga ururimi rumwe. Twumvise ko umupaka wafunguwe biratunezeza cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yasabye abifuza kwambuka bakoresha Umupaka wa Cyanika kurushaho kubahirizwa amabwiriza n’amategeko, birinda ikintu cyose cyabashora mu byaha no gutakaza indangagaciro zikwiye kuba zibaranga.
Yagize ati “Kuba umupaka wafunguwe, ni andi mahirwe ku baturage bacu kuko birongera imihahiranire. Ni andi amahirwe ku baturage bafite abavandimwe hariya hakurya kongera gusurana, bakabonana n’imiryango. Turabasaba kurushaho kubahirizwa gahunda zijyanye n’ubuzima birinda Covid-19.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Bizimana Abel, yashimiye ubuyobozi ku mpande zombi, avuga ko iterambere ry’abaturage baturiye umupaka haba ku ruhande rwa Kisoro haba no ku ruhande rwa Burera na Musanze rigiye kurushaho kwiyongera.
Yagize ati” Turashimira ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byacu bwakomeje gushaka uko ibibazo byariho bibonerwa umuti none tukaba twongeye kugenderana. Turizera neza ko iterambere ry’abaturage baturiye uyu mupaka rigiye kurushaho kwihuta. Turasaba abaturage kurushaho kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 4 Werurwe 2022, niyo yemeje ko imipaka yo ku butaka ifungurwa ndetse uwo mwanzuro ugatangira gushyirwamo mu bikorwa kuri uyu wa mbere tariki 7 Werurwe 2022.