Abayisilamu mu Rwanda bizihizihije umunsi wa Eid Al Adha(AMAFOTO)

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu munsi habereye umunsi wo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Adha ndetse hanavugirwa isengesho ryuyu munsi nkuko bisanzwe.

Ni umunsi wahuje imbaga y’abayisilamu benshi cyane nyuma yibihe bitoroshye bya Covid 19 abantu badahurira hamwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cyari cyazengereje isi yose.

Ubundi mubisanzwe Eidil-Ad’ha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.Uyu munsi uzwi ku zina rya Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibutsa abayislamu ko uyu munsi ubibutsa inshingano yo kumvira ubuyobozi muri rusange no kubaha Imana.

Yagize ati “Twe nk’abayisilamu dutegekwa ko tugomba kubaha amategeko n’ibyemezo by’ubuyobozi bwacu twitoreye hano mu gihugu, ariko cyane cyane tukubaha Imana, tukayikunda, tukayisingiza cyane.’

Iyi tariki yahuriranye na wekeend cyane ko uyu munsi aba ari ikiruhuko ku bakozi mu Rwanda bivuze ko ikiruhuko kizimurirwa kuwa mbere tariki 11 Nyakanga 2022 nkibisanzwe mu gihe umunsi w’ikiruhuko wahuriranye na weekend

Sheikh Hitimana yasabye Abayisilamu kurangwa n’urukundo mu buzima bwabo bwa buri munsi

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *