Adil na Tuyisenge Jacques kapiteni wa APR FC basuye umufana w’iyi kipe umaze iminsi arembye, ashyikirizwa ubufasha (AMAFOTO)

Adil Umutoza wa APR FC aherekejwe na kapiteni w’iyi kipe, Jacques Tuyisenge baraye basuye Kanzayire Console uzwi nka Shangazi umufana wa APR FC umaze iminsi arembye amwizeza ubufasha buhoraho.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022 aho basuye uyu mubyeyi aho aba iwe i Kanombe, akaba asanzwe abarizwa mu itsinda rya Online Fan Club.

Ni igikorwa Umutoza Adil yateguye nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi wa APR FC yarwaye akaba yari asanzwe amubona ku kibuga ariko nyuma ntiyongera kumubona, niko kubaririza amakuru ye aza kumenya ko yarwaye, nibwo yaje gutegura igikorwa cyo kujya kumusura.

Nyuma yo kumusura Umutoza Adil Erradi Mohammed yageneye ibahasha uyu mukunzi wa APR FC ndetse anamwizeza n’ubundi bufasha buhoraho.

Shangazi umukunzi ukomeye wa APR FC akaba arwaye kanseri yo mu muhogo, yabwiwe ko ikibyimba afite mu muhogo mu Rwanda nta bushobozi bwo kivura bisaba ko ajya mu Buhinde kwivurizayo, akaba ategereje raporo yo kwa muganga kugira ngo amenye icyo asabwa.

Yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka yaratashye ubu ari iwe mu rugo, aherutse gusaba ubuyobozi bwa APR FC kumufasha akivuza.

Uwakenera gufasha Kanzayire Console yanyura kuri telefoni ye bwite 0788528267 (Kanzayire Console).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *