Adil yavuze ku byo gutandukana na APR FC

Adil ari ku mwaka we wa nyuma nk’umutoza wa APR FC, hari amakuru avuga ko atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino ndetse na we ku giti cye hari abo yagiye abibwira ko ari wo mwaka we wa nyuma mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed ukomoka muri Maroc avuga ko nta bushobozi afite bwo kuvuga ko atandukanye na APR FC, ahubwo igihe iyi kipe izamubwira ko itakimukeneye azagenda.

Yagizati “Mfite amakipe menshi anyifuza ariko nkunda ikipe ya APR FC, nkunda abakunzi ba APR FC, ntabwo mfite abakinnyi ni abana banjye, abakinnyi ni abana banjye ntabwo ari abakinnyi ni abavandimwe, ni abana banjye bivuze ko hari umubano ukomeye hagati yanjye n’abakinnyi n’ikipe, mfite impamvu nyinshi nzatuma nkomezanya na APR FC.”

Yakomeze avuga ko atibagiwe ibyo APR FC yamukoreye, atakwibagirwa umunsi wa mbere agera muri APR FC bityo ko we ku giti cye atari we uzafata umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe.

Ati “Ntabwo nibagiwe icyo APR FC yankoreye, sinibagiwe umunsi wa mbere ngera muri APR FC, Adil yari inde? (…) Gen. James, Gen Mubarakh, Gen Kazura banzanye hano, ndabuba, gushimira ikipe no gushimira ubuyobozi, ntabwo ari njye uzavuga ngo ndagiye, bashobora kumbwira ko babnye undi mutoza ujyanye n’umushinga wabo, aho nzagenda.”

“Ntabwo nibagiwe ibyo APR FC yankoreye, sinjye uzavuga ngo ndagiye cyangwa ngo mpindure kubera amafaranga, hari byinshi byo kugenderwaho hagati yanjye n’ubuyobozi n’abakinnyi, igisigaye abayobozi bakuru ba APR FC nibambwira ngo Adil ntabwo tukigukeneye, nzagenda.”

Ubwo umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabazwaga niba bazatandukana na Adil, yavuze ko akiri umutoza w’iyi kipe ariko hari amakipe amwifuza, ngo bazaganira ubundi barebe icyakorwa.

Ati “umutoza Adil ni umutoza wa APR FC, ariko nk’uko nabivuze umupira urahindagurika, ashobora kuvuga ngo igihe tumaranye kirabaye ni icyo cyangwa aba barampa ibirenze ibyo mumpa akaba yahitamo gusezera nk’uko yahitamo no kugaruka, murabizi cyane kuva yashyiraho utu duhido, si Saudi Arabia gusa na Qatar iramukeneye, n’iwabo muri Maroc baramushatse, biri rero mu bubasha bwe.”

“Twe twamweretse ibyifuzo byacu na gahunda dufite y’igihe kirekire, yemera ko tugendana muri ibyo bihe, habayeho gutandukana byaba biturutse ku mpande zombi ariko Adil yubaha APR natwe tukamwubaha ibintu byose dushobora kubikora mu bwumvukane.”

Adil yageze muri APR FC muri 2019, yasinye umwaka umwe urangiye yongera amasezerano y’imyaka 2, mu gihe ahamaze yayifashije kwegukana ibikombe 2 bya shampiyona byikurikiranya kandi adatsinzwe, yanafashije iyi kipe kuzuza imikino 50 idatsinzwe.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *