Ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe hasanzwe ‘grenade’

Ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe mu Kagari ka Nyamirango mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu hatoraguwe ‘grenade’.

Iyi grenade yabonetse ahantu hari kubakwa Urwibutso rugezweho rwa Bigogwe mu masambu y’abaturage hamaze igihe kinini hadatuwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko abari mu mirimo yo kubaka kuri uru rwibutso ari bo babonye iyi ‘grenade’.

Ati “Ni byo koko habonetse ‘grenade’ kuri urwo Rwibutso rwa Bigogwe hari imirimo yo kubaka urwibutso rugezweho. Hari ahantu hagari barimo bacukura baza kuyihabona.”

Yakomeje avuga ko abaturage bayibonye babibwiye inzego zibishinzwe ziyikuraho kandi ko babasaba ko nibazajya babona ibikoresho nk’ibi bazajya bihutira gutanga amakuru.

Iyi ‘grenade’ yari ishaje bicyekwa ko yaba yari ihamaze igihe kuko no muri aka gace hageze intambara y’abacengezi, bishoboka ko hari ibikoresho byahasigaye muri icyo gihe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *