Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryahaye Saudi Arabia kwakira igikombe cy’Isi cy’abagabo cya 2034 nyuma y’uko ari cyo gihugu cyonyine gisabye kwakira iki gikombe cy’Isi.
Ibi byemejwe na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA Gianni Infantino ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023.
Yagize ati: “Umupira w’amaguru uhuza Isi nk’indi mikino, mu gikombe cy’Isi ni byiza kwerekana neza ubutumwa bw’ubumwe no kwishyira hamwe”.
Saudi Arabia ni igihugu gisanzwe gifite amategeko akakaye, gitangirwa raporo n’Imiryango Mpuzamahanga kutubaha uburenganzira bwa muntu. Ni ho Umuyobozi wa FIFA ahera avuga ko umupira w’amaguru ushobora guhuza imico itandukanye.
Ati: “Imico itandukanye irashobora kuba hamwe”.
Tariki ya 9 Ukwakira 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago muri Saudi Arabia ryandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rigaragaza ubushake bwo kwakira Igikombe cy’Isi cy’abagabo muri 2034.
Nyuma y’uko iki gihugu cy’Abarabu kigaragaje intego zacyo mu 2034, ibihugu 90 byo ku migabane itandukanye byahise bigaragaza ko bigishyigikiye.
Mu nama ya FIFA yateranye ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023 hakoreshejwe ikoranabuhanga yiyemeje ko igomba kugeza iri rushanwa ku migabane yose, aho iryo mu 2034 yahaye amahirwe Umugabane wa Aziya na Océanie.
Saudi Arabia yabaye igihugu cya kabiri cy’Abarabu gihawe kwakira igikombe cy’Isi cy’abagabo nyuma ya Qatar muri 2022.
Saudi Arabia kandi ije ikurikira ibihugu bya Spain, Portugal na Morocco byahawe kwakira igikombe cy’Isi cya 2030.