Ubwo hari tariki ya 18 Nyakanga 2022 akarere ka musanze kashyize hanze imbonerahmwe igaragaza imyanya yashyizwe ku isoko ndetse inashyiraho imibare yabantu bagiye basaba akazi ndetse banemerewe gukora ikizamini kuri iyi myanya gusa baza gushyiraho ko ibi bizamini bizakorerwa mu karere ka Kayonza mu ishuri rikuru ry’u Rwnda rya Rukara.
Nyuma yiri tangazo havutse impaka zikomye ndetse bamwe batangira kwibaza impamvu Akarere ka Musanze karenze intara ndetse kakongera kakarenga umujyi wa Kigali ndetse banibaza niba koko harabuze aho iki kizamini cyabera mu karere ka Musanze.
Nyuma yibi byose akarere ka Musanze kanditse kavuga ko impamvu yo kujyana ibizamini by’akazi i Kayonza ari uko gafitanye amasezerano yo gukoresha ibizamini by’akazi kifashishije ibyumba by’ikoranabuhanga bya Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic.
Akarere ka Musanze kongeyeho ko mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Musanze n’irya Rwanda Polytechnic (IPRC Musanze) bitakunze.
Aka karere kanditse ko “Ikizamini cy’akazi gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo urangije ikizamini ahite abona amanota yakoreye mu Kizamini cyanditse . Bityo, muri Stade ntibyakunda ,iki gisubizo kikaba cyarahawe uwari wabajije impamvu kitashyizwe muri stade ya Musanze. Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic nibo bafitanye n’Akarere amasezerano y’ubufatanye kuri Computer Lab [ibyumba by’ikoranabuhanga].”
Iri tangazo niba atari irihimbano, @MusanzeDistrict yakabaye izishingira ikiguzi cy'ingendo kuri aba bantu basabye akazi. Gusaba akazi i Musanze ugategekwa kujya gukorera ikizamini i @KayonzaDistrict na bwo hirya i Rukara? Nibura iyo batira stade ya Musanze.@gatjmv @FRwanyindo pic.twitter.com/CsGyxqQ48w
— Micomyiza Jean-Baptiste (Mico) (@micomyizajohn) July 20, 2022
Bamwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ibitandukanye. batanga ibitekerezo.
Uwitwa Rukundo Eric yagize ati “Si ikibazo kiri i Musanze gusa, niba ari ’system’ [uburyo] igezwego ntiwamenya, kuko ubungubu ikizamini ntabwo kigikorerwa mu karere wagisabiyemo, mbese byabaye tembera u Rwanda”.
Uwitwa Urimubabo yagize ati “Njye mbona nta kibazo kirimo kubera ko kuba akazi Kari i Musanze ntibisobanuye ko ikizamini kizakorwa n’ab’i Musanze gusa”.
Abenshi Bavuga ko kuba Akarere ka Musanze karasimbutse intara karimo, kagasimbuka Kigali, kakajya Iburasirazuba ari amananiza ku basabye akazi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu