Akomeje gutungura benshi Moses Yinjiye mu bucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Umunyamideli wanyu ni umwarimu wo ku rubuga rwa Onlyfans.”

Uru rubuga rushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho nubwo ari bake cyane.

Ibi bisobanuye ko niba Turahirwa azajya ashyira amashusho ye yaba ari gusambana cyangwa ibindi bikorwa by’urukozasoni, bizajya biba ngombwa ko wishyura kugira ngo ubashe kuyareba.

Kugira ngo wishyure ayo mafaranga babanza kugusaba kwemeza niba uri hejuru y’imyaka 18 ukanashyiramo aho uherereye. Mu kwishyura ukoresha ikarita ya Banki.

Onlyfans yatangijwe mu 2016, ariko iza gukundwa cyane mu bihe bya COVID-19. Imibare iheruka yagaragazaga ko OnlyFans ikoreshwa n’abarenga miliyoni 13 ubu barimo n’abo mu Rwanda.

Mu 2021, Turahirwa yatunguye benshi ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ko yambitswe impeta n’umusore mugenzi we. Ni ukuvuga ko yari yeruye ko ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina.

Ntiyahagarikiye aho ahubwo nyuma yaje kongera kugaragaza amafoto ye agaragaza ibice by’ibanga bye, ibintu byatumye benshi bacika ururondogoro, batangira kumwibazaho byinshi.

Byaje guhindura isura ubwo yashyiraga hanze amashusho ye yambaye ubusa arimo kunyonga ikibuno ndetse haza kugera n’ubwo asambana n’abagabo babiri bagenzi be.

Ni inkuru yatumye benshi bacika ururondogoro, ku buryo Ubunani bwose kugeza n’uyu munsi, Turahirwa yabaye Turahirwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nabwo yongeye gutungurana asangiza abamukurikira ifoto ahagaze ahitegeye umunara wa ‘Tour Eifel’ acigatiye isigara (itabi) arenzaho amagambo agira ati “Indaya i Paris”.

Ni ifoto yahise isamirwa hejuru n’abatari bake bataribagirwa amashusho ye amaze iminsi abica muri telefone zabo aho biboneye n’amaso amashusho uyu musore ari gusambana n’abandi basore.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto harimo abagaragarizaga Turahirwa ko bamukunda ndetse bamushyigikiye nubwo akomeje kuvugwaho inkuru mbi.

Ku rundi ruhande hari abarubiye bamubwiza ukuri ko batishimiye imyitwarire ye ndetse bamugaragriza ko akwiye guhinduka.

Kuba Turahirwa agiye kwinjira mu gucuruza amashusho y’urukozasoni, ni ibintu nabyo byongeye gusembura amarangamutima ya benshi, bakomeje kwibaza ibiri kuba kuri uyu musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *